Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Akazi ko mu bihe biri imbere kazakorwa neza biturutse ku ikoranabuhanga: Kagame
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Akazi ko mu bihe biri imbere kazakorwa neza biturutse ku ikoranabuhanga: Kagame

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 08 December 2020 7:21 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Perezida Kagame avuga ko kugira ngo akazi kazagende neza mu bihe biri imbere bizasaba ko abakozi bakoresha ubumenyi bugezweho ariko bwunganiwe n’ikoranabuhanga. Yemeza  ko ikoranabuhanga ari ryo rizagena imibereho y’ahazaza.

Kagame yabivugiye mu nama yamuhuje n’abayobozi ba Smart Africa, iyi nama ikaba yarakozwe hifashishijwe ikoranabuhanga.

Yari inama ya cyenda yitwa Smart Board Meeting.

Mu ijambo rye,  Perezida Kagame yavuze ko kimwe mu bintu byerekanye akamaro k’ikoranabuhanga mu bihe bigoye ari uburyo ryafashije mu gihe Isi yari yugarijwe cyane na COVID-19.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Yagize ati: “ Icyorezo COVID-19 cyeretse abatuye Isi ko gukoresha murandasi bitagombye gufatwa nk’ubusirimu gusa ahubwo ko ari ari ikintu dukeneye mu buzima.”

Perezida Kagame yavuze ko murandasi yagize akamaro cyane mu byerekeye ubuzima n’uburezi kandi ko bizakomeza bityo.

Avuga ko Afurika igomba gukora uko ishoboye ntizasubire inyuma mu ikoranabuhanga.

Yemeza ko kudasubira inyuma cyangwa ngo Afurika itakare mu ikoranabuhanga ari intego ya Smart Africa.

SMART Africa  ni umugambi wiyemejwe n’Abakuru b’Ibihugu by’Afurika mu rwego rwo kuzamura ikoranabuhanga mu baturage babo.

- Advertisement -

Ikoranabuhanga rifatwa nk’imwe mu nkingi zikomeye z’iterambere iryo ariryo ryose.

Abakuru b’ibihugu by’Afurika biyemeje gutuma uyu mugabane udasigara inyuma mu ikoranabuhanga, bigakorwa binyuze mu kugabanya ikiguzi cya murandasi no kugeza ku baturage ibikoresho byifashishwa mu ikoranabuhanga mu itumanaho.

Smart Africa yatangijwe muri 2013, itangizwa n’ibihugu birindwi ari byo u Rwanda, Kenya, Uganda, Sudani y’Epfo, Mali, Gabon na  Burkina Faso.

Abitabiriye Inteko nyobozi ya Smart Africa
TAGGED:AfricafeaturedIkoranabuhangaKagameMurandasiSmart
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Biden yahisemo Umwirabura kugira ngo ayobore ingabo za USA
Next Article Prof Rugege yashyizwe mu nteko mpuzamahanga y’abunzi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Muganga Yaremeye Ikipe Y’Igihugu Y’Abangavu

Uganda: Abaturage Bagiye Guhabwa Irangamuntu Nshya

Buri Karere Kazashyirwamo Ikigo Cya TVET Cy’Ikitegererezo

Mpambara Yashimye Ubutwari Abagore Bafashwe Ku Ngufu Muri Jenoside Bagize

FIFA Yafatiye Ibihano Kiyovu Sports FC Na AS Kigali

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

Perezida Wa Senegal Yaratiye Amahanga u Rwanda

Kwagura Umuhanda Kigali-Muhanga Byasubitswe

UBUSESENGUZI: Urugendo Rwa Trump Mu Bihugu By’Abarabu Ruhatse Iki?

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Ikawa Yatambutse Ku Cyayi Mu Kwinjiriza u Rwanda Amadovize

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

DRC: Umusirikare Yarasiye Abantu Mu Kiliziya 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Perezida Kagame Mu Nama Na Bagenzi Be Yiga Ku Iterambere Rya Afurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Ngirente Ashima Uruhare Rwa Rwandair Mu Guhuza Afurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?