U Rwanda N’u Bufaransa Turi Kwandika Amateka Mashya- Perezida Kagame

Umukuru w’u Rwanda yaraye abwiye abashakashatsi b’Abanyarwanda n’Abafaransa bari mu nama ibahuza bita International Colloquium ko mu myaka yashize byari bigoye  gutekereza ko Abanyarwanda n’Abafaransa bakongera kwicarana bakaganira. Icyakora ubu byarahindutse kuko hari ubufatanye bugamije kwandika amateka mashya y’umubano hagati ya Kigali na Paris.

Aba bashakashatsi bari mu Rwanda mu nama iri kwiga ku mateka ya Jenoside muri rusange n’iyakorewe Abatutsi by’umwihariko.

Perezida Kagame yabahaye ikaze mu Rwanda.

Yavuze ko mu gihe gishize, byari bigoye gutekereza ko abahanga b’Abanyarwanda na bagenzi babo b’Abafaransa bakwicarana bakaganira ku ngingo z’ubushakashatsi.

- Advertisement -

Ati: “ Mu gihe gito gishize, byari bigoye ko inama y’abahanga nk’iyi yaterana. Icyakora twahinduye ipaji y’amateka yacu, ubu turi kwandika andi mateka.”

Prof Vincent Duclert

Kagame yavuze ko uruzinduko rwa Perezida Emmanuel Macron mu Rwanda rwatumye ibintu bihinduka, bituma ibihugu byombi bitangira kwandika amateka mashya.

Yashimiye ubutwari Macron yerekanye mu gutuma ibintu bihinduka byiza hagati y’u Bufaransa n’u Rwanda.

Abandi bantu Perezida Kagame yashimiye ni abanyamateka Prof Vincet Duclert na Robert Muse kubera igitabo banditse gikubiyemo uruhare u Bufaransa bwagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi hagamijwe gushyira ahagaragara ukuri kugamije ubwiyunge n’umubano urambye.

Yashimye ko iriya nama ya mbere ibereye mu Rwanda, avuga ko Prof Vincent Duclert na mugenzi we w’Umunyarwanda Prof Charles Mulinda Kabwete wigisha amateka muri Kaminuza y’u Rwanda bakoze akazi k’ingirakamaro.

Prof Charles Mulinda Kabwete wigisha amateka muri Kaminuza y’u Rwanda
Prof Joseph Gahama umwarimu w’amateka y’Akarere k’Ibiyaga bigari by’Afurika

Inama nk’iyi kandi iteganyijwe kuzabera mu Bufaransa mu mwaka wa 2023.

Ijambo rya Macron ryahinduye ikintu kinini…

Muri Mata, 2021, Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron yemereye ku rwibutso rwa Gisozi uruhare rw’igihugu cye mu mateka yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, agaragaza ko iki ari igihe cyo guharanira umurage mwiza uzasigirwa abato.

Icyo gihe yari ari mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi ibiri

Yasobanuriwe amateka ya Jenoside, yandika ubutumwa burebure mu gitabo cy’abashyitsi, ashyira indabo ku mva ishyinguwemo abazize Jenoside yakorewe Abatutsi ruri ku Gisozi , ubundi ahavugira ijambo ryanagarutse ku ruhare rw’igihugu cye muri iyo Jenoside.

‘Ntabwo yeruye ngo asabe imbabazi’ mu izina ry’igihugu, gusa yakoreheje imvugo zigaragaza ko yemera uruhare cyagize mu byabaye.

Yavuze ko Jenoside yo mu 1994 yateguwe kandi ko yari igambiriye kurimbura Abatutsi, ndetse ko na nyuma yayo ibikomere byayo bitashize ahubwo abantu bakomeje kubana nabyo.

Yashimangiye ko Jenoside idapfa kubaho, ko itegurwa kandi ikigishwa igihe kirekire.

Perezida Macron yavuze ko abakoze Jenoside batari bazi isura y’u Bufaransa k’uburyo ‘butakwitwa’ umufatanyacyaha, ariko agaragaza ko hari inshingano bwirengagije.

Perezida Emmanuel Macron nawe yagejeje ijambo ku bitabiriye iriya Colloque

Yavuze ko kuva mu 1990 ubwo hatangiraga urugamba rwo kubohora u Rwanda  no mu mwaka wa  1993 mu gihe cy’amasezerano ya Arusha yari agamije guhagarika imirwano hagati y’ingabo za Leta ya Habyarimana n’ingabo za RPF, u Bufaransa butumvise amajwi yose.

Ati: “U Bufaransa ntabwo bwigeze bwumva ko mu gushaka gukumira intambara mu Karere, bwagiye ku ruhande rw’ubutegetsi bwateguraga Jenoside. Mu kwirengagiza intabaza zatangwaga n’ababirebaga, u Bufaransa bwagize ‘uruhare rukomeye’ mu byagejeje ku bibi bikomeye mu mateka, mu gihe bwashakaga kubikumira.”

Yavuze ko no mu mwaka wa 1994 ubwo Jenoside yatangiraga, Umuryango mpuzamahanga wakererewe amezi atatu “maremare cyane”, utaragira icyo ukora.

Ati: “Twese twatereranye ibihumbi amagana by’inzirakarengane muri icyo gihe.”

Macron yanavuze ko ubwo abayobozi batangiraga kwemera ibyabaye, hakurikiyeho imyaka 27 yo kugerageza kwirengagiza ukuri.

Yakomeje ati “Mu kwicisha bugufi no kubaha, uyu munsi, ndemera uruhare rwacu.”

Perezida Macron yanavuze ko hagomba gushyirwa imbaraga mu gutanga ubutabera ku barokotse Jenoside, abayibigizemo uruhare bose bakagezwa imbere y’ubucamanaza.

Yarakomeje ati “Kwemera ibyabaye n’uruhare twagize, ni ikimenyetso gikomeye kandi kidaciye ku ruhande.”

Ibyo byose ngo bijyanye n’umwenda u Bufaransa bufite nyuma y’igihe kirekire cyo guceceka, kandi ngo ni byo byonyine byatanga amahirwe yo kurenga ibyabaye, abantu bagafatanya kureba imbere.

Macron yakomeje ati “Abanyuze muri ririya joro nibo gusa babasha kubabarira, bakaduha impano ku kutubabariza.“

Yijeje urubyiruko ko hashingiwe ku byahise, hari amahirwe yo kubaka umubano mushya hagati y’urubyiruko rw’u Rwanda n’urw’u Bufaransa.

Yavuze ko hakenewe kurushaho guhuza imbaraga, mu kubaka ibyiza byinshi abato bazahora bibuka.

IBUKA yarabishimye…

Mu itangazo IBUKA yasohoye nyuma y’uru ruzinduko, Umuyobozi wayo Egide Nkuranga yavuze ko hari hashize imyaka myinshi yo guceceka k’uruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yahitanye abasaga miliyoni imwe.

Yavuze ko ruriya ruzinduko rusubiza u Bufaransa mu nzira y’ukuri no guhesha agaciro abishwe, yasaga n’iyirengagijwe guhera mu mwaka wa 1994.

Iryo tangazo rivuga ko IBUKA nk’impuzamiryango y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, yashimye cyane uruzinduko rwa Perezida Emmanuel Macron nk’intambwe y’ingenzi mu guha icyubahiro n’agaciro abazize Jenoside.

Uretse uruzinduko, yanashimye ubutumwa Macron yatanze mu kwifatanya n’abarokotse Jenoside, akemera uruhare rukomeye u Bufaransa bwagize mu byabaye mu Rwanda mbere.

Iryo tangazo rya IBUKA  rikomeza riti: “Umuryango Ibuka wafashe uru ruzinduko n’ubutumwa bwa Nyakubakwa Emmanuel Macron nk’ikiraro kiganisha k’ukuri n’ubutabera abishwe baruhukiye mu nzibutso zitandukanye, abatarashyinguwe mu cyubahiro n’abarokotse ubwabo, banyotewe.”

Yashimangiye ko ari uruzinduko bizeye ko ruzaba iherezo ry’umuco wo kudahana ndetse rugaha ubutumwa bukomeye abahekuye u Rwanda.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version