Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Al Ahly Yo Mu Misiri Yatwaye BAL 2023
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imikino

Al Ahly Yo Mu Misiri Yatwaye BAL 2023

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 28 May 2023 7:18 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Ikipe yo mu Misiri yitwa Al Ahly yaraye itsinze AS Douanes yo muri Senegal mu mikino nyafurika ya Basketball yaberaga mu Rwanda itwara igikombe. Iyo mikino bayita Basketball Africa League.

Umukino warangiye ku manota 80 ya Al Ahly kuri 65 ya AS Douanes.

Abakunzi ba Basketball b’i Kigali n’abo mu bihugu byitabiriye iyi iri rushanwa bari baje kureba umukino wa nyuma ari benshi.

Perezida Paul Kagame n’umufasha we nabo bari bahari.

This evening at the Kigali Arena, President Kagame and First Lady Jeannette Kagame joined leaders in developing basketball on the continent including BAL President Amadou Fall , CEO NBA Africa Victor Williams, NBA Deputy Commissioner Mark Tatum, FIBA President Anibal Aurelio… pic.twitter.com/GVVRmIoWfg

— Presidency | Rwanda (@UrugwiroVillage) May 27, 2023

Abandi banyacyubahiro bari bahari ni Umuyobozi wa BAL, Amadou Gallo Fall, Umuyobozi w’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika, Patrice Motsepe n’abandi.

Al Ahly yihariye umukino igihe kirekire kandi wari umukino wihutaga kubera imbaraga zagaragaraga ku mpande zombi.

Ku ikubitiro, amakipe yombi yatsindaga yegeranye mu bitego.

Agace ka mbere k’uyu mukino karangiye Al Ahly itsinze amanota menshi ibifashijwemo na Anunwa Omot na Amr Zahran.

Al Ahly yagatsinze  ku manota 17-10.

Mu gace ka kabiri n’aho yatsinze amanota menshi kuko mu minota itanu yako ya mbere yari imaze gushyiramo ikinyuranyo cy’amanota 11.

Mu minota ya nyuma y’igice cya mbere, AS Douanes nayo yazamuye urwego itsinda umukino mu masegonda 51 ikinyuranyo yari yakimazemo amakipe yombi anganya amanota 33-33.

Al Ahly yahise ibona icyo bita ‘lancer franc’( gutera umupira uganisha mu gaseke ntawe ukubyiga) izitsinda neza, irangiza igice cya mbere iyoboye umukino n’amanota 38-33.

Ahanini abakinnyi ba Al Ahly bayifashije kugera ku ntsinzi yararanye ni Omot na Michael Thompson.

AS Douanes yo yagize ikibazo cy’umukinnyi wayo uri mu bakomeye witwa Christopher Crawford wakoze amakosa bimuviramo guhanwa.

Agace ka gatatu, Al Ahly yari ikiyoboye umukino n’amanota 63 kuri 46 ya AS Douanes.

Yakomereje kuri uwo murego,  itsinda amanota menshi ari na ko iyobora umukino mu buryo bworoshye kuko habura iminota ibiri ngo umukino urangire, ikinyuranyo cyari amanota 20 (80-60).

Umukino warangiye Al Ahly itsinze AS Douanes amanota 80-65, yegukana igikombe cya BAL 2023 ku nshuro ya mbere ari na yo yari yitabiriye iyi mikino.

Igikombe cya BAL gifite agaciro ka $100,000 ni ukuvuga arenga miliyoni Frw 100.

Ikipe ya kabiri yahembwe $ 75,000, iya gatatu ihembwa $55,000 n’aho  ikipe ya kane ihemwa $25,000.

 

TAGGED:BALfeaturedIkipeKagameMisiriRwandaSenegal
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Gerayo Amahoro Yigishirijwe Mu Musigiti
Next Article Minisitiri W’Umuryango Yagize Icyo Avuga Ku Miryango Y’Abatutsi Yazimye
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

DRC: Urugo Rwa Azarias Ruberwa Rwatewe

Abaturage 354,000 Bagiye Guhabwa Amazi Meza

Ingabo Z’u Rwanda Zasinyanye N’Iz’Ubushinwa Amasezerano Y’Ubufatanye

Rihanna Agiye Kubona Icyo Yari Yarabuze

Ubukungu Bw’u Rwanda Bwazamutseho 7.8%-MINECOFIN

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Akamaro K’Amashanyarazi Akomoka Ku Mirasire Y’Izuba Ni Ntagereranywa

Ibya Ariel Wayz Byajemo Gishegesha

Gen Gatama Yoherejwe Kuyobora Inzego Z’u Rwanda Z’Umutekano Muri Mozambique

Urubyiruko Rw’U Rwanda Ruriyahura Cyane-RBC

Minisitiri w’Intebe Wa Qatar Arajya Kurega Israel Kuri Trump

You Might Also Like

Mu mahangaUbubanyi n'AmahangaUmutekano

Uburundi: Umunyarwanda Yafunganywe N’Umu Youtuber

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbidukikijeMu RwandaUbukungu

Dushora Mu Gusukura Ikirere Cyacu- Minisitiri Arakwiye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbukungu

Imiterere Y’Ubucuruzi Bw’u Rwanda N’Amahanga Muri 2025

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Drone Y’Ingabo Z’u Rwanda Yakoze Impanuka 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?