Mu Murenge wa Rilima w’Akarere ka Bugesera habereye Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi, bibera mu bitaro bya Rilima. Abari bagiye muri iki gikorwa bavuze ko mu bishe Abatutsi muri kiriya gihe harimo n’Abarundi.
Ikibabaje, nk’uko babivuga, ni uko muri abo bose nta n’umwe wabihaniwe.
Uyu muhango wabimburiwe no gushyira indabo ku kimenyetso cy’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi kiri ahahoze icyobo cyari ubwiherero bwa Paroisse Gatolika ya Rilima, cyajugunywemo Abatutsi biciwe ahantu hatandukanye.
Umwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri aka gace witwa Rumanyika Issa Gazelle avuga ko umubyeyi we Mukandekezi Felisita yishwe ajugunywa muri kiriya cyobo, ariko nyuma we n’abandi bashyingurwa mu cyubahiro mu rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ruri i Gashora mu Bugesera.
Mu gusobanura uko byagenze, yagize ati: “Ku itariki ya 10 – 11 Mata, 1994 nibwo ibitero by’Interahamwe n’abandi bicanyi bari baturutse hirya no hino, baturutse aho bateguriye ibitero byabo bagerana hano imbaraga nyinshi. Abahungiye hano kuri Paroisse bamwe batangiriwe mu nzira bazi ko bahunze, abandi bari bahunze bagezeyo, abagezeyo bose biciwe aho kuri Paroisse.”
Yavuze ko hariya hari aho bitaga mu Kizayirwa (bishingiye ku izina Zaïre ryitwaga DRC mu myaka myinshi yatambutse) ku gihe cy’ubutegetsi bwa Habyarimana Juvénal na Mobutu, ho batangiye kwica Abatutsi tariki 07, Mata, 1994 kugeza ubwo Inkotanyi zahageze hagati mu kwezi kwa Gatanu, 1994.
Mu buhamya bwe nk’uko UMUSEKE wabusubiyemo, Rumanyika avuga ko we atabashije kugera kuri Paroisse, ahubwo bahuriye mu rugo rw’umuntu wari mwene wabo.
Umubyeyi we yari yahungiye ku Kiliziya, ngo haje indege y’ingabo z’Umuryango w’Abibumbye, bagira ngo ni Inkotanyi barasohoka.
Ati: “Na we[umubyeyi we] yarasohotse ahura n’Abarundi bari aha, bavugaga ko bazi kwica Umututsi, ko umwica amuraza, ni bo bigishije ubugome bw’ubwicanyi bamwe mu baturanyi twari duturanye aha babafasha kwica. Hano hari umugabo w’Umurundi bitaga Andereya ni we wamufashe (umubyeyi wa Rumanyika), na mushiki wange n’umwana we na bo arabica abata mu musarani wari uwa Kiliziya kandi ari muremure mu bugari n’ubujyakuzimu, baje kubakuramo babajyana mu Rwibutso rw’i Gashora niho baruhukiye.”
Rumanyika avuga ko Abarundi kugeza ubu batahanwe, kuko bavuye mu Rwanda batahutse kandi basa n’abahunze.
Avuga ko abo Barundi bari bafite ubwicanyi n’ubugome kandi ngo uko bigaragara, iyo batekerezaga ibyo bakoreye Abatutsi mu Rwanda bumvaga bitazabagwa amahoro bahitamo gusubira iwabo.
Muri bo ntawigeze agaruka mu Rwanda.
Gusa Rumanyika afite icyizere ko niba bakiriho, ubutabera buzabakurikirana kuko Jenoside ari icyaha kidasaza kandi gikorerwa isi yose.
Undi watanze ubuhamya ni Gakwerere Sirilo, nawe warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu murenge wa Rilima, akaba yarabashije guhungira i Burundi ararokoka.
Yatanze ubuhamya bw’inzira yanyuzemo ngo arokoke Jenoside yakorewe Abatutsi.
Chantal Bankundiye uhagarariye IBUKA mu Karere ka Bugesera yakomeje abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Rilima, ku rundi ruhande, akemeza ko hari abagifite ibikomere mu mubiri no ku mutima ariko ko byibura muri iki gihe hari uko byomowe.
Yavuze ko hari abafite inzu zishaje, zasenyutse batabasha gusana ariko Akarere kagerageza kuzisana, agasaba abafatanyabikorwa bose gutekereza ku buzima bw’umuntu warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, by’umwihariko harimo abageze mu zabukuru bakabafata mu mugongo.
Bankundiye yavuze ko abarokotse Jenoside kuri Paroisse ya Rilima no mu nkengero zaho ari ngerere, akavuga ko kiriya kimenyetso cy’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi kiri i Rilima cyazabungabungwa.
Hari gahunda kandi gahunda yo kwimura ibikorwa remezo bitandukanye biri hariya bitewe na gahunda Leta ihafitiye yo kuhubaka ikibuga cy’indege n’ibindi bikorwa remezo bitandukanye.
Ku kibazo cy’Abarundi bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bakaba bari mu mpunzi zabaga i Gashora, yavuze ko bari bafite uburyo bwihariye bwo kwica bababaje umuntu “bakamutema ahantu adahita apfa.”
Ati: “Inaha abantu bafite inkovu zibabaje, abenshi bazitewe n’Abarundi. Abarundi ntabwo bishe Abatutsi ba hano gusa ahubwo banyanyagiye mu Bugesera hose. Abarundi ni bo bazindutse mu gitero cyishe Abatutsi mu Kiliziya ku itariki 15, Mata, 1994 i Nyamata, bakomerezaho baza i Ntarama.”
Avuga ko Abarundi bari baragiye mu mutwe w’Interahamwe, bari bazi gucura intwaro, bari bazi kwiruka, kuvumbura, bari bazi guhiga kandi bafatanyaga n’Abatwa bahigishaga imbwa.
Ikibazo kuri aba Barundi benshi ngo ni uko bakoreshaga izina rimwe ku buryo kubamenya, ukamenya n’aho bakomokaga byari bigoye.
Joseph Nkuranga, wari Umushyitsi Mukuru ahagarariye ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera, yakiriye ibyifuzo by’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, aniyemeza gukorera ubuvugizi kiriya kimenyetso cy’amateka ya Jensoide yakorewe Abatutsi mu Murenge wa Rilima ngo kizakomeze kubungabungwa.
Dr. Nzayisenga Albert uyobora ibitaro bya Rilima, ROSH, Ste Marie yavuze ko Jenoside ari ikintu gitegurwa kandi kigategurwa na Leta bityo ko ibyo abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi banyuzemo byari bifite ubukana bukomeye bitewe n’igihe byamaze bitegurwa.
Yavuze ko mu murongo wo kwiyubaka, Abanyarwanda bongera bagahurira mu bikorwa bigamije iterambere rusange..
Ati: “Abantu bakwiye kubikora bazirikana ko nta Munyarwanda ukwiye kongera kuzira ubwoko bwe, cyangwa akazira uko yavutse.”
Impunzi z’Abarundi zari mu Rwanda mu gihe cya Jenoside zishinjwakandi kwica Abatutsi mu bice byo hirya no hino mu Rwanda harimo no mu gace k’Amayaga ahahoze Komini Ntongwe, ubu ni mu Karere ka Ruhango.
Abarundi bahungiye mu Rwanda nyuma y’iyicwa rya Perezida Mélchior Ndadaye mu mwaka wa 1993 .
Ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yatangiraga muri Mata, 1994, zagize uruhare mu bwicanyi bwabereye mu bice bimwe na bimwe by’u Rwanda, cyane cyane mu duce twegereye umupaka w’u Burundi nka Rusizi (Kibaya cya Bugarama) no ku Mayaga (Komine Ntyazo, Ntongwe n’ahandi).
Abarokotse Jenoside bo mu Murenge wa Muganza mu Karere ka Rusizi nabo bavuga ko izo mpunzi z’Abarundi zafatanyaga n’Interahamwe mu gutoteza no kwica Abatutsi.
Hari n’ubuhamya buvuga ko izo mpunzi z’Abarundi zigishije Interahamwe ubugome bukabije mu kwica Abatutsi, zibakwena ko zishaka kureba niba bava amaraso cyangwa amata.

