Al Shaabab Yakoresheje Amajerekani Mu Gitero Cyahitanye Abantu 15

Inzego zishinzwe umutekano muri Somalia zatangaje ko nyuma y’igitero cyagabwe na Al Shabaab mu masaha macye ashize, aba barwanyi bakoreshje amajerekani bayashyiramo ibiturika bagabishije igitero kuri Hotel yitwa Hayat Hotel iri Mogadishu.

Ni Hoteli isurwa n’abanyacyubaho benshi bakomeye muri Somalia.

Amakuru yatangajwe n’inzego z’umutekano avuga ko abantu 15 ari bo bahasize ubuzima.

Mu rwego rwo kujijisha abashinzwe umutekano baba bari maso, abarwanyi ba Al Shaabab bakoresheje amajerekani azirikishije imikoba, abayabonye bagira ngo ni ibindi batwayemo.

- Advertisement -

Ni amayeri yaje gutanga umusaruro kubera ko bariya barwanyi baje kugera ku ntego yabo, binjira muri Hoteli bahaturikiriza igisasu.

Ibi  bisasu bitezwe mu buryo busa n’ubufifitse nibyo bakoresheje no mu mwaka wa 2010 ubwo abarwanyi ba  Al Shaabab bagabaga igitero i Kampala muri Uganda.

Ni ibisasu abashinzwe umutekano bita IEDS( Improvised Explosive Devices).

ChimpReports ivuga ko abo muri ADF nabo babikoresheje mu mwaka wa 2021 ubwo bagabaga ibindi bitero muri Kampala.

Polisi y’u Rwanda nayo hari abo yafashe bari bakoze ibisasu byo muri buriya bwoko ngo babiturikirize muri Kigali City Tower.

Akenshi biriya bisasu biba ari uruvange rw’ibintu bityaye, birimo intsinga zikoranaho bigatera amashanyarazi nayo akivanga n’umwuka wa oxygène uba uri kumwe n’undi bita hydrogen peroxide, ifumbire na lisansi.

Iyo bituritse bizamura kabutindi y’umwotsi n’umuriro n’ingufu zihambaye zikwirakwiza bya byuma bikebana nk’inzembe, imisumari… byose bikaboneza mu nyama z’abantu biturikirijwe iruhande.

Iyo hatagize uhita ahagwa ako kanya, yicwa n’ibikomere mu masaha akurikiraho.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version