Mu gihe abantu bamaze iminsi baritwayemo Polisi y’u Rwanda umwikomo ngo irahohotera abakobwa bambara impenure, ni ngombwa ko abantu bamenya ko ibyo ikora bishingiye ku itegeko.
Birashoboka ko hari benshi batazi ko mu gitabo cy’amategeko y’u Rwanda agena kandi agahana ibyaha harimo n’ingingo ya 135 y’Itegeko ivuga ko umuntu ‘wakoze ibiterasoni mu ruhame’ abihanirwa.
Muri iyo ngingo hagira hati: “Iyo icyaha cy’urukozasoni cyakorewe mu ruhame, uwakoze icyaha ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2), ariko kitarenze imyaka 3 n’ihazabu y’Amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi maganatanu (500) ariko kitarenze miliyoni imwe (1000.000).
Ibintu runaka byitwa ko ari ibikozasoni hashingiwe ku muco uranga imyitwarire myiza ikwiye abantu runaka.
Amategeko ashyirwaho kugira ngo abe uburyo bumwe bwo kubuza abantu runaka kubangamira umudendezo w’abandi bikaba byateza ibibazo rubanda.
Bivuze ko hari ibyo umuntu yakora ari ahantu runaka, abo ahasanze bakabifata nk’ibisanzwe mu gihe ahandi ho ubikoze afatwa nk’uwabangamiye abandi.
Mu muco w’Abanyarwanda kirazira ko umukobwa we yerekanira mu ruhame imyanya y’ibanga.
Usesenguye iyi ngingo ubona ko abashinzwe kureba niba iri tegeko rishyirwa mu bikorwa, bagombye no kureba niba abakobwa cyangwa abandi bagaragara mu ndirimbo z’abahanzi b’ubu batazikoreramo ibiterasoni.
Ikindi amategeko y’u Rwanda afata nk’urukozasoni ni ugusindira mu ruhame, ukinyarira, ukaruka cyangwa ukigaragura mu muhanda kubera isindwe.
Gukorera imibonano mpuzabitsina ku karubanda nabyo mu muco nyarwanda bifatwa nk’icyaha cy’urukozasoni.
Kwambara ukikwiza ni bimwe mu byo Abanyarwanda bafata nk’ibiranga umuco wabo.
Iyo wambaye impenure ukajya mu bantu benshi batangira kwibaza urugero rw’ikinyabupfura cyawe.
Uretse kuba bikugaragaza nabi mu bantu, bishyira n’umugayo ku muryango wawe.
Abanyarwanda bahita batangira gucira uwo muntu umugani ko ari ‘nk’igiti kitagorowe kikiri gito.’
Umukobwa abantu batangira kwibaza kuri Nyina.
Aho aciye bamukurikiza amaso, ngo bamurebe ikimero bamwe bakamutangirira bikagaraga ko hari abantu yahungabanyije mu rugero runaka.
Icyakora umukobwa wambaye ikariso yagenewe kujyanwa muri piscine yo iremewe kuko biterwa n’aho umuntu ari.
Muri rusange ariko, ababyeyi bavuga ko byaba byiza inzego bireba zikoze ubukangurambaga, abantu bakamenye iby’iri tegeko, aho kugira ngo abantu bahane gusa.