Gasabo: Yabyaye Abana Batatu Abura Amashereka Abahagije, Arasaba Ubufasha

Immaculée Niyonsaba  aherutse kwibaruka abana batatu. Imibereho ye yari isanzwe itameze neza none uyu mugisha w’abana yibarutse ugiye kumugora. Asaba uwagira ubushobozi n’umutima ukunze, ko yamufasha akabona amata n’ibindi abana bato bakenera.

Asanzwe atuye mu Mudugudu wa Byimana, Akagari ka Agateko, Umurenge wa Jali mu Karere ka Gasabo.

Hashize ukwezi kumwe abibarutse ubwo yajyaga kubyarira mu bitaro bya Muhima.

Amaze kubabyara, intege zamubanye nke biba ngombwa ko yoherezwa ku bitaro bya CHUK ngo yitabweho.

- Advertisement -

Yahamaze iminsi itanu, agaruye agatege arataha.

Ageze iwe, yakoranye n’umugabo we ngo barebe ko abo bana bakwigira hejuru, ariko kugeza ubu ubushobozi bwababanye bucye kubera ko n’umugabo we nta kazi gahoraho agira.

Ikibazo afite kugeza ubu ni icy’uko atabasha konsa bariya bana ngo  abahaze.

Ibi bibashyira mu byago by’uko bashobora kuzagwingira kuko umwana utonse neza mbere y’imyaka itanu ahura n’iki kibazo.

Yabwiye abandikira ikinyamakuru Ijambo ry’umwana ati: “Imbogamizi ya mbere mfite ntabwo mbonsa ngo bahage amashereka ambana  makeya. Wenda mbonye ubufasha nkabona amata yo kubaha bakomeza gukura. Ariko n’ubundi bufasha nta kibazo abantu bazi uko kurera abana bato biba bimeze. Iyo hakubitiyeho kwishyura inzu rero nta n’akazi umuntu afite biba ibindi.”

Ubuyobozi bw’ibanze buvuga ko bugiye kugerageza ngo harebwe uko uriya mubyeyi yafashwa kubona amata n’igikoma.

Uyu mubyeyi kandi ngo nta mukozi agira kubera ko ibibazo bafite bitabemera kubona icyo bamuhemba.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version