Al Shabaab Iri Kwigarurira Uduce Twa Somalia Twinshi

Nyuma y’uko ingabo za Uganda zivuye mu gace ka Marianguwaay hafi y’ahitwa Lower Shebelle muri Somalia, bakahasigira ubutegetsi bw’i Mogadishu, abarwanyi ba Al Shabaab bahise bahigarurira.

Umuhango wo guhererekanya buriya burenganzira wari uyobowe na Brig Gen Don Nabasa wahaye Bwana Abdkadir Murshid Sidi uburenganzira bwo gusigara yita ku mutekano n’imibereho myiza y’abatuye kariya gace ayoboye.

Ubwo ziriya ngabo zavaga muri kariya gace, byahaye urwaho abarwanyi ba Al Shabaab bahita bahigarurira.

Uku kuhafata byatumye abantu bibaza niba abasirikare ba Somalia mu by’ukuri bafite ubushobozi bwo kurinda agace runaka k’igihugu cyabo kandi mu buryo burambye.

- Advertisement -

Abatuye muri uriya mujyi bavuga ko ubwo ingabo za Uganda zari zikihashingura ibirenge, abarwanyi ba Al Shabaab bahise bahigarurira, bahashinga amabendera yabo yirabura.

Guverineri w’iriya Ntara witwa Sidi anenga ingabo za Somalia ko zatinze kuhagera, bigatuma abarwanyi ba Al Shabaab bashinga ibirindiro.

Ibirindiro bya Marianguwaay Forward Operating Base byashinzwe mu mwaka wa 2014 hagamijwe gufasha abaturage gukora urujya n’uruza bava  Barawe na Marka berekeza i Low Shabelle.

Guverineri w’iyi Ntara Abdikadir Murshid Sidi avuga ko  mu gihe cyose  abasirikare ba AMISOM bakoreraga muri kariya gace, amahoro yari yose, bakaba barakurikiranaga ibyaberaga muri kariya gace byose kandi ngo hari umutuzo.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version