Ingabo Za Congo Zirukanye Inyeshyamba Mu Duce Twa Ituri

Kuri iki Cyumweru tariki 02, Gicurasi, 2021 ingabo za Repubulika ya Demukarasi ya Kongo zakije umuriro ku barwanyi bo mu mutwe witwa FPIC n’uwa FRPi yari isanzwe yarigaruriye ahitwa Irumu mu bilometero 47 uturutse i Bunia mu Ntara ya Ituri.

Ingabo za Congo kandi zakubise inshuro abandi barwanyi bari mu kandi gace kitwa  Nyakunde gaherereye hafi aho.

Bariya barwanyi bari barigaruriye ibitaro byo muri Nyakunde, Irumu n’ahandi.

Amakuru atangwa ingabo za DRC avuga ko zishe abarwanyi 13, zifata abandi 14.

- Advertisement -

Nta makuru atangazwa n’urundi ruhande aramenyekana.

Uru rugamba rwaraye ruhinanye muri kariya gace ruje nyuma y’uko ubuyobozi bukuru bwa Repubulika ya Demukarasi ya Kongo butangaje ibihe bidasanzwe mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru n’iya Ituri.

Intara ya Ituri

Ni mu rwego rwo gutangiza intambara ku mitwe yitwaje intwaro ihamaze igihe, hagamijwe kuyiharandura kugira ngo amahoro ahagaruke mu buryo burambye.

Icyemezo cyo gushyira biriya bice mu bihe bidasanzwe giherutse gufatirwa mu nama y’Abaminisitiri idasanzwe yayobowe na Perezida Tshisekedi ari kumwe na Minisitiri w’Intebe Bwana Jean-Michel Sama Lukonde.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version