Alexei Navalny Utavugaga Rumwe Na Putin Yaguye Muri Gereza

Biravugwa ko uyu mugabo utavugaga rumwe n’ubutegetsi bwa Vladmir Putin yaguye muri gereza nyuma yo kugwa abanje umutwe. Yari afungiye muri imwe muri gereza zikomeye zo mu Burusiya iba ahitwa Siberia.

Kuri uyu wa Gatanu ubwo yari avuye mu rugendo ruto rw’amaguru ngo yinjiye muri gereza aho yari asanzwe afungirwa, yumva nta meze neza agira isereri aragwa arapfa.

Yapfuye afite imyaka 47 y’amavuko, akaba yari yarakatiwe gufungwa imyaka 19.

Alexei Navalny yigeze gusimbuka urupfu ubwo yarogwaga ahawe uburozi bita Novichok.

- Kwmamaza -

Mu minsi ishize yari aherutse kugaragara kuri video yari yateguwe n’urukiko ngo agire icyo arubwira.

Itangazamakuru ryo mu Burusiya rivuga ko yagaragaraga nk’umuntu umeze neza, udafite ikibazo gikomeye.

Urupfu rwe rwababaje benshi mu Burayi kuko hari nabatatinye kuvuga ko yishwe n’ubutegetsi bwa Putin.

Ababivuze mbere y’abandi ni abo mu gihugu cya Latvia ndetse n’Ubufaransa ngo bwavuze ko Navalny yazize kutemera gukorana n’igitugu cya Putin.

Ikigo cy’itangazamakuru cy’Uburusiya TASS  kivuga ko mu minsi yabanjirije urupfu rwe, nta kintu kigeze cyumvikana cy’uko Alexei Navalny yaba arwaye cyangwa afite undi muze uwo ari wo wose.

Perezida Putin ngo yamenyeshejwe iby’urupfu rwa Navalny.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version