Kigali: Habonetse Imirambo Itatu Muri Ruhurura Ya Rwampala

Muri ruhurura ya Rwampala mu Karere ka Nyarugenge hamaze kuboneka imirambo itatu bikekwa ko ari iy’abantu batwawe n’amazi y’imvura yaguye kuri uyu wa Kane.

Polisi yabwiye Taarifa ko ari iya abantu batatu ariko Radio/TV 1 yo kuri X yatangaje ko ari abantu bane.

Imvura yaguye kuri uyu wa Kane niyo ivugwaho kuba intandaro y’amazi menshi yaba yatembanye abo bantu.

Yari nyinshi kandi yaguye igihe kirekire kuko yamaze hafi amasaha abiri igwa idakuraho.

- Kwmamaza -

Amafoto yafashwe na bagenzi bacu ba Radio/TV1 yerekana abantu biganjemo abamotori bahuruye ngo berebe iby’iyo mirambo.

Polisi na RIB nabo bari bahari kugira ngo hakorwe iperereza kuri izo mfu.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali Superintendent of Police( SP) Sylvestre Twajamahoro avuga ko imirambo ya mbere yabonetse mu masaha y’umugoroba wo kuri uyu wa Kane; iboneka mu mazi atemba hagati y’Umurenge wa Kigarama mu Karere ka Kicukiro aho kagabanira n’akarere ka Nyarugenge.

Avuga ko undi murambo wabonetse kuri uyu wa Gatanu mu gitondo, bawusanga hafi ya Cadillac.

Twajamahoro avuga ko abo bantu bahitanywe n’ayo mazi bafite imyaka y’amavuko ibarirwa muri 25.

Agira abantu inama yo kwirinda ibyatuma ubuzima bwabo bujya mu kaga muri iki gihe cy’imvura nyinshi, akibanda mu kubuza ababyeyi kohereza abana guhaha ahantu biri bubasabe ko bambuka ibiraro cyangwa imiferege kuko byabashyira mu kaga ko gutwarwa n’imivu.

Polisi na RIB baje kureba uko ibintu bimeze

Muri iki gihe cy’imvura nyinshi, hari abantu bamaze gupfa bamwe bazira imvura nyizirina abandi bazira ingaruza zayo nko gukubitwa n’inkuba no kugwirwa n’inkuta.

Mu Gatsata hari umwana w’umwaka n’igice wapfanye na Se bagwiriwe n’urukuta n’aho muri Gakenke hari abantu bane baraye bakubiswe n’inkuba barapfa.

Ushingiye kuri iyi mibare wavuga ko abantu icyenda bamaze gupfa mu masaha atageze kuri 48.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version