Algeria Na Morocco Birasatira Intambara Yeruye

Ibi bihugu by’ibituranyi bimaze igihe kirekire bitumvikana, ariko muri iki gihe ibintu bigeze ku yindi ntera. Algeria irashinja Maroc kwica abaturage bayo ikoresheje bombe, Maroc ikabihakana.

Ibiro bya Perezida wa Algeria byasohoye itangazo rigenewe abanyamakuru ryiyama Maroc rinayishinja kuba inyuma y’ubwicanyi buherutse gukorerwa abaturage bayo batatu.

Ririya tangazo rivuga ko abaturage ba Algeria bishwe bava Nouakchott muri Mauritania bagana Ouargla muri Algeria bari mu ikamyo.

Barashwe tariki 01, Ugushyingo, 2021.

- Advertisement -

Rivuga ko hari ibimenyetso bifatika byemeza ko ingabo za Maroc ziri Sahara y’i Burengerazuba ari zo zarashe abaturage ba Algeria zikoresheje bombe.

Umunyamakuru wo muri Algeria witwa Akram Kharief niwe watangaje bwa mbere buriya bwicanyi.

Umwuka mubi hagati y’ubutegetsi bw’i Alger[Umurwa mukuru wa Algeria] n’ubw’i Rabat[Umurwa mukuru wa Maroc] watumye bicana umubano.

Alger ishinja Rabat kuyendereza no guhora ishaka icyayihungabanyiriza umutekano.

Abazi amateka ya Politiki y’ibi bihugu bavuga ko imvano y’umwuka mubi wabyo ari ukutumvikana ku busugire bwa Sahara y’i Burengerazuba, umujinya Algeria yatewe n’uko Maroc ibanye neza na Israel, no kuba Maroc iherutse gusaba UN kwemera ubwigenge bw’abatuye Intara ya Kabylia.

Algeria ifata Kabylia nk’Intara yayo bwite bityo uvuze ko igomba kwigenga ntibajya imbizi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version