Inshuti Ya Trump Yishwe 

Umwe mu bantu ba hafi wari ukuri muto witwa Charlie Kirk yishwe arashwe ubwo yari yaje kwifatanya n’abanyeshuri bo muri Kaminuza ya Utah. Byababaje cyane Donald Trump avuga ko Amerika ihombye cyane.

The Washington Post iherutse kwandika ko uyu mugabo ari umwe mu bantu bari aba hafi cyane ya Perezida Trump.

Abantu babiri Polisi yari yafashe ibashinja uruhare mu iraswa rye, baje kurekurwa ariko gushakisha abandi babigizemo uruhare birakomeje.

BBC yanditse ko Polisi yasanze nta sano abo yari yafashe bafitanye n’urupfu rwa Kirk.

Iperereza rya Polisi rivuga ko imbunda yamurashe yarasiwe ahantu ku gisenge bikozwe na mudahusha.

Nyuma yo kuraswa, Kaminuza yari yajemo yahise ifungwa kandi abapolisi benshi bitwaje ibikoresho bikomeye n’imbwa zisaka bahoherejwe ngo baharinde ari nako bakusanya ibimenyetso.

Charlie Kirk yashinze Umuryango yisw Turning Point USA, uyu muryango ukaba wijuje imyaka 18 ubayeho, akaba yarasiwe muri Kaminuza ya Uttah Valley University.

Umunyamakuru wa BBC uri mu bice witwa Anthony Zurcher avuga ko n’ubwo muri Amerika hasanzwe irasana rya hato na hato, kurasa uriya mugabo bishobora kuzagira ingaruka zikomeye kubera ijambo yari afite imbere ya Perezida Donald Trump.

Charles James Kirk yavutse mu mwaka wa 1993 akaba apfuye afite imyaka 32.

Mu myaka mike yari afite, apfuye amaze gukora byinshi birimo kuba icyamamare mu itangazamakuru, akaba yari afite Umuryango ukomeye mu rwego rwa politiki cyanecyane muba Repubulikani, ari naryo shyaka rya Trump.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version