Umuyobozi Nshingwabikorwa wa TI-Rwanda, Apollinaire Mupiganyi aherutse kubwira abagize Ihuriro ry’ Inteko Ishinga Amategeko rishinzwe gukumira no kurwanya Ruswa (APNAC-RWANDA), ko amabuye y’agaciro n’amasambu biri mu mitungo ikomeye ikunze guhishwa mu Rwanda.
Ngo yandikwa ku bantu batari ba nyirayo hagamijwe guhunga imisoro no kwirinda ko aho iyo mitungo( akenshi haba hakemangwa) hamenyekana.
Abahabwa iyo mitungo ngo bayicunge nibo bazwi ku izina ry’abashumba.
Mupiganyi avuga ko hari abanyamigabane b’ibigo badakunze kwigaragaza baba bafite ababibasigariye ho bagaragara, akaba ari nabo bagira ububasha bwo gufata ibyemezo mu nama y’ubutegetsi.
Avuga ko hari igihe ‘umushumba’ wanditsweho imitungo y’umuntu ashaka uburyo ayegukana ku bw’amahugu, ibi akabikora cyane cyane iyo nyirayo apfuye ibi bigatuma umuryango we usigara ukennye.
Ati: “Nyiri umutungo iyo yitabye Imana hagasigara umugore we cyangwa umwana, uwo mutungo ntibaba bagishoboye kuwubona.
Umuvunyi Mukuru, Nirere Madeleine, avuga ko umutungo utamenyekanishijwe iyo bigaragaye ko wabonetse mu buryo budakurikije amategeko, Leta iwufatira.
Hiyongeraho ko nyiri ikosa ahanishwa igifungo gishobora kugera ku myaka 10 n’ihazabu yikubye inshuro hagati y’eshatu n’inshuro eshanu z’ikiguzi cy’uwo mutungo.
Nirere yavuze ko mu mwaka ushize(2022) hari imanza zirindwi z’abantu batashoboye gusobanura inkomoko y’umutungo wabo, ndetse ngo hari n’abandi bagikorerwaho iperereza.
Abagize Ihuriro ry’ Inteko Ishinga Amategeko rishinzwe gukumira no kurwanya Ruswa (APNAC-RWANDA), basaba abo bantu kwigaragaza kuko baba ari bo ba nyiri imitungo ndetse n’abashumba babo bagasabwa kuvugisha ukuri.
Perezida wa Sena y’u Rwanda, Dr François Xavier Kalinda yifuje ko hafatwa ingamba zatuma iyandikishwa ry’umutungo rizajya rikorwa mu mucyo.
Izindi nzego zitabiriye biriya biganiro harimo Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), Ikigo gishinzwe Imisoro n’Amahoro (RRA), Ubushinjacyaha Bukuru bw’u Rwanda (NPPA) ndetse n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe umutekano n’iperereza (NISS).
Mu mbogamizi izo nzego zagaragaje harimo kuba imitungo yajyanywe hanze y’U Rwanda bityo kumenya aho iherereye ndetse no kuyikurayo bikagorana.