Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Amadovize Ava Mu Bukerarugendo Yiyongereyeho 171%- RDB
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ubukungu

Amadovize Ava Mu Bukerarugendo Yiyongereyeho 171%- RDB

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 04 May 2023 9:44 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Raporo ngarukamwaka y’ikigo cy’igihugu cyiterambere, RDB, ivuga ko mu mwaka wa 2022/2023, amadovize u Rwanda rwakuye mu bukerarugendo yiyongereye ku gipimo cya 171.3%.

Mu mwaka wa 2021,  ubukerarugendo bwinjirije u Rwanda miliyoni $ 164 mu gihe  mu mwaka wa 2022 ubukerarugendo bwinjije miliyoni $445.

Iyi ni inyongera yishimirwa n’ubuyobozi bwa RDB kuko bigaragaza umuhati wa Leta y’u Rwanda mu kureshya ba mukerarugendo no kubaha serivisi zituma bishyura amafaranga menshi kandi bigakorwa mu gihe gito.

RDB muri raporo yayo, ivuga ko mu mwaka wa 2022,  abantu 109,800 basuye pariki z’u Rwanda, bishyura miliyoni $27 ni ukuvuga miliyari Frw 27 zisaga ho make.

Ubukerarugendo mu Rwanda kandi bushingiye no mu kwakira inama ngari, into n’inama nto cyane, ibyo bita MICE(Meetings, Incentives, Conferences and Events).

Mu mwaka wa 2022 u Rwanda rwakiriye izi nama mpuzamahaga 104 zirwinjiriza miliyoni $62.4.

Abantu 35,000 nibo bazitabiriye.

Ubukerarugendo bwo gusura ingagi nabwo bwazamuye amadovize bwari busanzwe bwinjiriza u Rwanda agera kuri miliyoni $113.

Ni inyongera ya 6% ugereranyije n’uko byari bimeze mu mwaka wa 2019 icyorezo COVID-19 kitaraduka.

Muri rusange Pariki zose z’u Rwanda zinjije miliyoni $27 ikaba ari inyongera igaragara kuko mu mwaka wa 2021 zari zinjije miliyoni $8.1.

Raporo ya RDB ivuga ko imwe mu ngamba zafashije u Rwanda kuzamura umubare w’abarusura ari ukurwamamaza mu binyamakuru mpuzamahanga kandi bikomeye kurusha ibindi.

Ibyo ni the Telegraph, The Times, The Guardian, The Independent, Daily Mail, Forbes, CNN, Lonely Planet, The Point Guy, Insider Traveler, Travel Nature, Ron Reisen, Berliner Zeitung, Tierwelt, CBS, Derstandard.de, BBC Travel, Focus.de, Robb Report, Forbes, Life Magazine, GG Magazine, Thrillist, Travel +Leisure, Men’s Journal, Barrons, Conde Nast Traveler na Version Femina.

Rwakoranye kandi n’ibigo bikora amashusho ataka ubwiza bw’ibihugu birimo ikitwa Planeta Calleja cyo muri Espagne na Global Passport cyo muri Amerika.

Ahandi u Rwanda rwamamaje ibyo rukora ni mu kiganiro kitwa The Ellen Show cy’icyamamare Ellen DeGeneres.

Abavugira ku mbuga nkoranyambaga rikijyana( influencers) nabo bakoze umurimo ukomeye, bakaba barimo abo muri Amerika, mu Budage, mu Bufaransa, mu Bwongereza , muri Canada no muri Singapore.

Clare Akamanzi uyobora RDB avuga ko intego ya Guverinoma y’u Rwanda mu iterambere ari ugukomeza guha abarugana uburyo bwo gukora bisanzuye, bafite ibikorwa remezo bihagije bituma batanga umusaruro.

TAGGED:AkamanzifeaturedIngagiIterambereRDBUbukerarugendo
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article U Rwanda Rurashaka Kongera Ingengo Yarwo Y’Imari
Next Article Umunyamerika Ukomoka Mu Buhinde Yatorewe Kuyobora Banki Y’Isi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Gen Gatama Yoherejwe Kuyobora Inzego Z’u Rwanda Z’Umutekano Muri Mozambique

Abayapani 100,000 Bagize Imyaka 100, Ibintu Bitigeze Biba Ahandi

Congo: ADF Yishe Abantu 102

Croix Rouge Mu Guhangana N’Ingaruka Z’Imihindagurikire Y’Ikirere

U Rwanda Rushyigikiye Ko Palestine Yigenga Byuzuye

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

General Kabandana Yatabarutse

Rusizi: Meya Yasabye Abarimu Kureka Ubusinzi No Gutukana

Rwanda: Bidatinze Drones Zizageza Ibicuruzwa Mu Ngo

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

Ishyaka CCM Ryemeje Suluhu Nk’Umukandida Mu Matora Ya Perezida

You Might Also Like

IbidukikijeMu RwandaUbukungu

REMA Irakataje Mu Gupima Ubuziranenge Bw’Ibyuka Biva Mu Binyabiziga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbuzima

Urubyiruko Rw’U Rwanda Ruriyahura Cyane-RBC

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbutabera

Gusomera Kabila Byasubitswe, Hari Ibigiye Gusubirwamo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbubanyi n'Amahanga

Minisitiri w’Intebe Wa Qatar Arajya Kurega Israel Kuri Trump

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?