Amaduka Y’Abanyarwanda Bacururiza I Goma Yasahuwe

Abanyarwanda bacururiza i Goma muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo bazindukiye ku nkecye y’abagaragambyaga babirukanye mu maduka yabo kugira ngo bayasahure. Hari amwe yasahuwe andi ntiyasahurwa kubera ko abashinzwe umutekano bakomye mu nkokora abashakaga kuyasahura binyuze mu kurasa mu kirere amasasu nyayo.

Kuri Twitter hagaragaye amashusho y’abaturage bo muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo bari ku mupaka w’iki gihugu n’u Rwanda batera amabuye, ibinonko n’inkweto mu Rwanda ariko Polisi y’u Rwanda yari ihahagaze yababambiye.

Imwe muri izo videos yumvikanamo Umunyarwandakazi asaba Polisi uburenganzira bw’uko nawe yatera amabuye muri kiriya gihugu asubiza abayatera mu Rwanda ariko asubizwa ko bidakwiye.

- Advertisement -

Abaturage ba Repubulika ya Demukarasi ya Congo  bamaganaga u Rwanda barushinja gufasha umutwe wa M23 uhanganye n’igisirikare cy’igihugu cyabo.

Hari n’andi mashusho yerekanye abaturage ba kiriya gihugu bamanura ibyapa ku maduka y’Abanyarwanda bacururiza i Goma.

Bamanuye n’ibyamamaza RwandAir.

IGIHE yanditse ko ububiko bw’ibicuruzwa bya Sandro Shyaka, umucuruzi ukomeye mu Karere ka Rubavu ariko ufite ibikorwa mu Mujyi wa Goma byasahuwe.

Uyu mucuruzi kandi ngo aherutse gushimutwa  n’abantu batazwi bamusanze ahitwa Kimoka mu bilometero 30 uvuye i Goma ubwo yari mu muhanda uva i Sake agana Kitshanga muri Masisi.

Baje kumurekura umuryango we utanze inshungu y’amafaranga menshi.

Kwibasira no guhohotera abanyarwanda babwirwa amagambo y’urwango bikomeje kwiyongera cyane muri RDC.

Ibi bikorwa ahanini n’insoresore z’ibirara ziba zishaka kubanyaga ibyabo.

Ku mbuga nkoranyambaga hari bamwe mu banyapolitiki n’abandi bavuga rikijyana benyegeza  urwango ku Banyarwanda.

Amashusho yerekana ko abigaragambya bageze n’aho bashaka kwinjira mu Rwanda ariko Polisi y’u Rwanda ibabuza kwinjira.

Bamwe mu baturage basahura iduka ry’Umunyarwanda i Goma
Amaduka amwe bayamennye ibirahure

 

Iyi ni salon iri i Goma hafi y’iduka ry’Umunyarwanda ryamenwe ibirahure
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version