Miliyari 5.7 Frw Za Leta Zakoreshejwe Nabi Mu Mwaka Ushize

Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta y’umwaka w’ingengo y’imari wa 2019/2020, yagaragaje ko amafaranga yakoreshejwe nabi muri uwo mwaka yageze kuri miliyari 5.7 Frw, avuye kuri miliyari 8.6 zabarwaga mu mwaka wa 2018/2019.

Ayo mafaranga arimo ayasohotse nta nyandiko ziyasobanura, ayasohotse inyandiko zidahagije, ayasesaguwe, ayasohotse nta burenganzira n’amafaranga yanyerejwe cyangwa yasohotse mu buriganya.

Imibare igaragaza ko yagabanutse ku kigero cya 65% ugereranije n’umwaka wabanje.

Umugenzuzi mukuru w’Imari ya Leta, Biraro R. Obadiah, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 11 Gicurasi 2021 nibwo yagejeje ku Nteko Ishinga Amategeko raporo y’ubugenzuzi y’umwaka wa 2019/2020.

- Advertisement -

Iyi raporo igaragaza ibyavuye mu bugenzuzi bwerekeye imikoreshereze y’umutungo, ubugenzuzi bw’amahame y’ibaruramari, ubugenzuzi bwimbitse, ubugenzuzi bwihariye n’ubugenzuzi ku ikoranabuhanga, bwakozwe kuva muri Gicurasi 2020 kugeza muri Mata 2021.

Uyu mwaka hagenzuwe 87.8% by’amafaranga yose leta yagaragaje ko yakoresheje mu mwaka warangiye ku wa 30 Kamena 2020. Umwaka wabanje hagenzuwe 87.1%.

Umugenzuzi mukuru yagenzuye inzego 175 zirimo ibigo bya Leta bikora ubucuruzi bitanu, ibigo binini 10, imishinga 63, minisiteri 10, inzego z’ubutegetsi bwite bwa leta 29, uturere 30 n’Umujyi wa Kigali n’ibitaro by’uturere 26.

Nubwo habayeho kugabanyuka kw’amafaranga yakoreshejwe nabi ariko, imikoreshereze y’umutungo wa leta mu nzego zimwe iracyagaragamo ibibazo ndetse ikeneye kunozwa kurushaho.

Biraro yakomeje ati “Amafaranga yakoreshejwe bitari ngombwa cyangwa hadakurikijwe amategeko, n’ayasesaguwe, yashoboraga kuramirwa iyo inzego za leta zitwararika mu mikorere yazo kandi zigacungana ubushishishozi umutungo rusange.”

Yanagaragaje muri raporo ye ko igipimo cyo gushyira mu bikorwa inama zitangwa n’ubugenzuzi cyiyongereyeho 3% mu mwaka ushize.

Inama zashyizwe mu bikorwa ku kigero cya 47% ugereranije na 44% by’inama zashyizwe mu bikorwa umwaka wa 2019. Icyakora ikigereranyo cy’uko inama z’ubugenzuzi zishyirwa mu bikorwa ntikiragera kuri 50% mu myaka itatu ishize.

Iyi ni raporo y’ubugenzuzi ya mbere Urwego rw’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta rugejeje ku Nteko ishinga amategeko kuva u Rwanda rwatangira kuva mu buryo bw’ibaruramari bwa Cash Basis of Accounting rwinjira mu bwa Accrual Basis IPSAS.

Ubu buryo bushya bufatwa nk’aho ari bwo bwonyine bw’ibaruramari ya Leta bwuzuye, buzafasha Guverinoma guteza imbere kubazwa inshingano no gukorera mu mucyo mu micungire y’umutugo wa Leta.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version