Amafaranga Yashyizwe Mu Kigega Nzahurabukungu Amaze Gukoreshwa Kuri 90%

Minisiteri Dr.Uzziel Ndagijimana

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Dr Uzziel Ndagijimana yatangaje ko miliyari 100 Frw zashyizwe mu kigega nzahurabukungu zimaze gukoreshwa ku kigero cya 90%, kandi zikomeje kugira uruhare mu gufasha ubucuruzi guhangana n’ingaruka za COVID-19.

Dr Ndagijimana kuri uyu wa Mbere yabwiye abadepite ko igice kinini cyakoreshejwe mu gufasha kuvugurura inguzanyo zari zarahawe inzego zitandukanye.

Harimo nk’igice cyahawe amahoteli n’ibigo bitegura bikanakira inama, aho byafashijwe mu gusimbuza umwenda (loan refinancing) wari ufitwe na hoteli 141, amabanki ahabwa miliyari 50.5 Frw kugira ngo bishoboke.

Hari amakuru ko muri iyo gahunda hahinduwe umwenda ungana na 35%, hoteli zemererwa kwishyura umwenda mushya ku nyungu ya 5%, zongererwa n’igihe cyo kwishyura kigera ku myaka 15, zihabwa n’igihe cyo kutishyura cy’imyaka itatu.

- Advertisement -

Hanavuguruwe inguzanyo zari zarahawe ibigo bitwara abagenzi, byasabwe gukomeza kugendera ku biciro bya mbere ya COVID-19 kandi byarasabwaga gutwara abantu bake ugereranyije n’ubushobozi bw’imodoka.

Muri icyo gihe ibigo byafashijwe kuvugurura inguzanyo 54 zifite agaciro ka miliyari 7.5 Frw.

Harimo n’inguzanyo zari zarahawe amashuri yamaze igihe kigera ku mezi umunani afunze, mu gihe yari afite abarimu agomba guhemba no kwishyura inguzanyo.

Muri icyo cyiciro havuguruwe inguzanyo 60 zifite agaciro ka miliyari 7.83 Frw.

Ikindi cyiciro cyatanzwemo amafaranga ni ukunganira ibigo bitwara abagenzi mu buryo bwa rusange, byahawe miliyari 12.1 Frw.

Ikindi cyiciro ni amafaranga yatanzwe nk’ingwate ku bigo bito by’ubucuruzi bitari bifite ingwate ihagije, ahohatanzwe angana na miliyari 1.5 Frw.

Hari n’amafaranga yatanzwe nk’inguzanyo mu gishoro ku bigo bito by’ubucuruzi. Hafashijwe ibigo bito 3,977 amafaranga afite agaciro ka miliyari 3.84 Frw.

Ni amafaranga yatanzwe ku bigo bito bikora mu nzego z’ubucuruzi, ububaji, ubudozi, ubwikorezi, abakora mu bijyanye no gutunganya imisatsi, ikoranabuhanga, ubuhinzi n’ubworozi, utubari na resitora n’indi mirimo.

Hanafashijwe ibigo biciriritse n’ibinini bigera ku 139 byasabye, bihabwa miliyari 10.3 Frw.

Muri iyi gahunda kandi leta irimo gukusanya miliyoni 250 Frw z’inyongera, zizifashishwa mu kurushaho gushyigikira ibikorwa by’ubucuruzi.

Ni amafaranga azifashishwa muri gahunda isanzwe, hakiyongeraho no gushyigikira ibijyanye n’ishoramari hagamijwe kwihurisha izahuka ry’ubukungu.

Minisitiri Ndagijimana yavuze ko mbere abantu bari bemerewe gufashwan’ikigega ari abari barahombye 50% ugereranyie na mbere ya COVID-19, ariko biza kugaragara ko abo bantu ari bake, maze icyo gipkimo kigezwa kuri 30%.

Yakomeje ati “Hari ibipimo bishingirwaho kandi ntawe uhejwe, ubyujuje wese arafashwa. Kugeza ubu nta muntu, nta sosiyete n’imwe yasabye muri bya byiciro by’ubufasha bigera kuri bitanu, yujuje ibisabwa ngo ye kudafashwa kubera ko amafaranga wenda yabuze, kuko turacyafite hafi miliyari 10 Frw kuri yayandi ya mbere.”

“Bivuze ko n’ugisaba ubungubu ashobora kuyabona nubwo noneho dufite n’andi yiyongeraho agera kuri miliyari 250 Frw.”

Yavuze ko amasosiyete mato n’amanini yafashijwe mu mafaranga amaze gutangwa, ndetse usanga amasosiyete mato ni yo menshi nubwo wenda amafaranga akenera atari amwe.

Yakomeje ati “Kandi ikigega kiracyakora, n’ubungubu twabakangurira ko abujuje ibisabwa bakomeje gusaba kuko amafaranga ahari ndetse agiye no kwiyongera. Ntabwo rero ari amasosiyete manini gusa, yego amanini aguza amafaranga menshi kurusha amato, ariko urebye umubare w’amasosiyete.”

Yavuze ko amafaranga atangwa akwira hirya no hino haba ku bakoresha za SACCO, ibigo by’imari iciriritse n’amabanki asanzwe y’ubucuruzi.

Yakomeje ati “Ni nako bizakomeza mu gihe kiri imbere, ariko noneho hakiyongeraho igishyashya. Ariya mafaranga yafashaga abantu basanzwe bakora bagahura n’ikibazo, bakoroherezwa inguzanyo kugira ngo bakomeze barwaze, bakomeze ibikorwa byabo.”

“Ariko ubu noneho hari ubushobozi bwo kuba twafasha abo tukanafasha n’ibikorwa by’ishoramari bifatika, bishya cyangwa se kwagura ibisanzweho, bikazagira ngo ingaruka nziza kandi yihuse ku bukungu bw’igihugu.”

Bijyanye na gahunda zo kuzahura ubukungu, Minisitiri Ndagijimana yatangaje ko ubukungu bw’igihugu muri uyu mwaka buzazamukaho 10.2% ugereranyije na -3.4% ryabayeho umwaka ushize.

Biteganywa ko mu mwaka wa 2022 ubukungu buzazamuka 7.2%, mu 2023 buzamuke 7.9%, mu 2024 buzamuke 7.5% no mu 2025 buzamuke 7.5%.

Gusa yavuze ko hashobora kuba imbogamizi kubera imiterere y’icyorezo cya COVID-19.

Ati “Mu mwaka ushize muri ibi bihe bya COVID ubu izamuka ry’ubukungu ku isi hose rishingira ahanini ku buryo ko icyorezo cyitwaye haba mu gihugu haba no hanze.”

Ibyo bikazajyana no gukingira abanyarwanda benshi bashoboka no gushyigikira gahunda zo kubaka ubukungu butajegajega cyane kubera impinduka ziturutse hanze.

Ibyo bikajyana no gukorera inkingo mu Rwanda, bitanga icyizere ko uko abantu bazaba bakingiwe ari benshi, ubukungu buzarushaho gufunguka.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version