Umuhanga Yemeza Ko Inkomoko Ya Virusi Nshya Ya COVID Ari Imbeba

Hari umuhanga wasobanuye  ko inkomoko ya virusi Omicron iri guca ibintu ku isi ari mu mbeba. Yitwa Prof  Kristian Andersen  akavuga ko virus ya COVID-19 yavuye mu muntu ijya mu mbeba, igezeyo ihindura imiterere yayo, nyuma za mbeba ziza kuyanduza abantu none ibageze  ahabi.

Iki nicyo gisobanuro cya mbere kirambuye(theory) gitanzwe kivuga ku nkomoko ya Omicron kuva yaduka muri Botswana ari ikabonwa n’abahanga bo muri Afurika y’Epfo.

Omicron yifitemo uburyo 32 yihinduranya, ikabukora yifashishije proteins zayo.

Izi ni inshuro zikubye gatanu ugereranyije n’izo virus ya Delta ( zose zikomoka kuri COVID 19) yari ifite.

- Kwmamaza -
Delta yari ifite ubwihindurize burindwi mu gihe Omicron ifite ubwihindurize 32

Imiterere y’iriya virusi ituma abahanga bagira impungenge z’uko bizagorana kuyibonera urukingo kandi n’izihari ngo ntizayikumira ngo ntiyanduze abantu.

Hari n’andi makuru avuga ko ubushobozi bwayo bwo kwihinduranya bwatangiye kwiyegeranya mu mwaka ushize(2020) buturutse kuri Alpha n’indi yitwa Delta.

Mu ntangiriro ubwo ubu bwandu bwatangiraga kuvugwa, abahanga bavuze ko bushobora kuba bwaratangiriye no mu muntu wanduye HIV/AIDS.

Igihe iriya virusi yamaze muri uriya muntu ngo cyayihaye uburyo n’umwanya bihagije byo kwishakamo imbaraga zo gukwira byihuse.

Wa mwarimu wa Kaminuza twavuze haruguru witwa Prof Kristian Andersen asanzwe yigisha  mu kigo gikora ubushakashatsi kuri za Virusi kitwa  Scripps Research Institute gikorera muri Leta ya California.

Avuga ko yasanze iriya virusi yarabanje mu bantu nabo bayiha imbeba, iyigezemo irisuganya igarukana mu muntu ubukana buhambaye bwo gukwirakwira.

Prof Andersen avuga ko ubu bukana bw’iyi virusi bwatangiye kwigaragaza mu gihe yihinduranyaga ikitwa Delta.

Ibi bivuze ko ibyo tubona uyu munsi, mu by’ukuri byatangiye mu mwaka wa 2020 mu mpera zawo.

Uburyo Omicron yihinduranya igakwira mu bantu, abahanga babwita ‘reverse zoonosis’.

Professor Andersen avuga ko ubwoko bw’iriya virusi aribwo bwagaragaraye mu mpera z’umwaka wa 2020  akaba ari nabwo bwagarutse ariko buza bwarishatsemo imbaraga zihambaye zo gukwira cyane kurusha uko byahoze.

Ikindi gitangaje ni uko kuva iriya virusi yaduka mu bantu, ari ubwa mbere bigaragaye ko iva mu bantu ikajya mu mbeba nazo zikazayisubiza abantu kandi ikaza ifite ubukana buhambanye nk’uburi kugaragara muri iki gihe.

Igishya mu by’ukuri si uko iriya virusi yavuye mu nyamaswa ikajya mu bantu ahubwo igishya ni uko yavuye mu bantu ikajya mu nyamaswa zarangiza zikayisubiza abantu.

Hashize igihe abahanga bavuga ku ikubitiro iriya virusi yavuye mu ducurama iza mu bantu, ariko na nyuma yagaragaye mu zindi nyamaswa nk’akayongwe( mink mu Cyongereza) ndetse iza kugaragara mu nyamaswa y’inyamabere isa nk’impala muri Canada bita Deer.

Uko bimeze kose ariko, abahanga bavuga ko muri iki gihe ibisobanuro byose bishingiye kuri Siyansi bishobora kwemerwa mu rugero runaka hanyuma uko igihe gihita ikindi kigataha, ubushakashatsi bukazerekana uko ibintu biteye mu by’ukuri.

Abashakashatsi bishimira ko ntawe irahitana

Kugeza ubu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ubuzima ku isi rivuga ko ubwoko bushya bw’icyorezo COVID-19 biswe Omicron bwamaze kugaragara mu bihugu birenga 38.

Amahirwe ni uko ngo nta muntu burahitana kandi ibi inkuru nziza ku batuye Isi muri rusange.

Ikindi ni uko Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ubuzima ku isi ritangaza ko hakiri kare ngo abahanga bamenye neza  kandi bemeza mu budasubirwaho  uko buriya bwandu bwandura n’umuvuduko bwanduriraho.

Umuyobozi muri ririya shami ushinzwe guhangana n’ibyorezo witwa Michael Ryan yagize ati: “ Abantu bihangane ibisubizo by’ibyo bibaza baraza kubibona bidatinze.”

N’ubwo ari uko bimeze ariko, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ubuzima ku isi rirasaba abatuye isi gukomeza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda kiriya cyorezo ari yo kwambara agapfukamunwa, guhana intera, gukaraba intoki kenshi kandi neza no gukingirwa.

Ikindi kibazo gihari ni uko ubukungu bw’isi bushobora kuzongera gusubira inyuma kubera ko abantu bazagira ubwoba bw’uko icyorezo cyakongera kubaheza mu rugo.

Ibi biherutse kwemezwa n’Umuyobozi mukuru w’Ikigega mpuzamahanga cy’imari witwa Kristalina Georgieva.

Aherutse kuvuga ati: “ Na mbere y’uko ubu bwoko bushya bwaduka, twari dufite ikibazo cy’uko ibintu bitari kugenda nk’uko twabiteganyaga.”

Gukora urukingo bizafata igihe…

Umuhanga witwa Stephane Bancel uyobora uruganda rukora inkingo mu Bwongereza rwitwa Moderna aherutse gutangaza ko kugira ngo abahanga bazabe barangije gukora urukingo rwahangana na COVID-19 yihindurije yitwa Omicron bizafata byibura iminsi 100.

Abandi bahanga bavuga ko muri iki gihe inkingo zihari zifasha umuntu kutazahazwa n’iriya virusi nshya ariko ngo ntizifite ubushobozi buhagije bwo kumurinda kwandura.

Iyi niyo mpamvu abahanga bari gukora uko bashoboye ngo bakore urukingo rwihariye rw’iriya virusi yihinduranyije kuko ifite ubukana bwihariye.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version