Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Amafoto: Abatalibani Bari ‘Kubyina Intsinzi’ Muri Afghanistan
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Amafoto: Abatalibani Bari ‘Kubyina Intsinzi’ Muri Afghanistan

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 13 August 2021 8:04 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Muri Afghanistan ingoma ziri hafi guhindura imirishyo! Abatalibani bakomeje kotsa igitutu ingabo za Leta, nazo zakumva ko bari hafi aho zikayabangira ingata. Hari amafoto yasohotse yerekena uko Abatalibani bari kwishimira intsinzi, ndetse n’uko ubuzima bwifashe hamwe muri kiriya gihugu.

Ibitero by’Abatalibani byatangiye aho bamariye kumva ko ingabo z’Amerika zigiye gutaha iwabo.

Bamaze kwigarurira ahantu henshi bakoresheje AK 47

Si iz’Amerika gusa ziri gutaha kuko n’iz’Abongereza nazo zazinze ibyazo zirataha.

Muri iyi minsi  Amerika n’u Bwongereza byasabye abaturage babyo baba muri Afghanistan  gutaha kandi bakabikora vuba na bwangu badategereje ko indege zoherejwe na Washington cyangwa Londres ari zo ziza kubatwara.

Abatalibani bamaze kwigarurira kimwe cya gatatu cya Afghanistan kandi bafite umuvuduko munini mu bitero byabo.

Imwe mu mijyi ikomeye bigaruriye harimo uwa Kandahar na Herat ndetse na Helmand

Barakataje k’uburyo kuri uyu wa Kane tariki 12, Kanama, 2021 bafashe ikicaro cya Polisi mu mujyi wa Herat, bahita bahashinga ibendera ryabo.

Bamwe mu basirikare ba Afghanistan barangije kumanika amaboko bemera ko batsinzwe n’Abatalibani.

Amakuru ataremezwa n’uruhande rudafite aho rubogamiye, avuga ko hari inyandiko ubutegetsi bw’i Kabul bwagejeje ku Batalibani bubasaba ko bakwicarana bakagirana ibiganiro.

Aho bafashe bahashyira ibendera
Ababyeyi bifashe impungenge
Hari imijyi myinshi bamaze kwigarurira
Guhunga biri gukorwa henshi muri kiriya gihugu
Bari kubyina intsinzi
Bamaze kwigarurira 1/3 cy’iki gihugu
TAGGED:AbasirikareAbatalibaniAfghanistanfeaturedIntaraPolisi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Abayobozi Bakuru Mu Ishyaka Rya Perezida Edgar Lungu Bishwe
Next Article Ikigo cy’Ababiligi Cyinjiye Mu Mushinga Wo Gukorera Inkingo Mu Rwanda
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Uko Umukino Wa APR Na Dynamos Wagenze

Burera Ikomeje Kuba Icyambu Kinini Cy’ Ibiyobyabwenge

Undi Mugore Yafatanywe Urumogi

Miliyoni Frw 464 Z’Ishimwe Zahawe Abatse EBM

Babona Bate Inkuru Zibakorwaho?

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Nyanza: Umugore Yishe Umugabo We

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Haravugwa Umwuka Mubi Hagati Ya Israel Na Qatar 

DRC: Uwahoze Ari Minisitiri W’Ubutabera Yasabiwe Gukora Imirimo Nsimburagifungo

You Might Also Like

Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbukungu

Rubavu: Abafite Ubumuga Basaba M23 Kubakomorera Ku Bicuruzwa Byose Bijya i Goma

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbuzimaUmutekano

Musanze: Abanyonzi Bibukijwe Akamaro Ka Gerayo Amahoro

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

DRC: Intara Ya Ituri Iri Kuberamo Imirwano Ikomeye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?