Muri Afghanistan ingoma ziri hafi guhindura imirishyo! Abatalibani bakomeje kotsa igitutu ingabo za Leta, nazo zakumva ko bari hafi aho zikayabangira ingata. Hari amafoto yasohotse yerekena uko Abatalibani bari kwishimira intsinzi, ndetse n’uko ubuzima bwifashe hamwe muri kiriya gihugu.
Ibitero by’Abatalibani byatangiye aho bamariye kumva ko ingabo z’Amerika zigiye gutaha iwabo.
Si iz’Amerika gusa ziri gutaha kuko n’iz’Abongereza nazo zazinze ibyazo zirataha.
Muri iyi minsi Amerika n’u Bwongereza byasabye abaturage babyo baba muri Afghanistan gutaha kandi bakabikora vuba na bwangu badategereje ko indege zoherejwe na Washington cyangwa Londres ari zo ziza kubatwara.
Abatalibani bamaze kwigarurira kimwe cya gatatu cya Afghanistan kandi bafite umuvuduko munini mu bitero byabo.
Imwe mu mijyi ikomeye bigaruriye harimo uwa Kandahar na Herat ndetse na Helmand
Barakataje k’uburyo kuri uyu wa Kane tariki 12, Kanama, 2021 bafashe ikicaro cya Polisi mu mujyi wa Herat, bahita bahashinga ibendera ryabo.
Bamwe mu basirikare ba Afghanistan barangije kumanika amaboko bemera ko batsinzwe n’Abatalibani.
Amakuru ataremezwa n’uruhande rudafite aho rubogamiye, avuga ko hari inyandiko ubutegetsi bw’i Kabul bwagejeje ku Batalibani bubasaba ko bakwicarana bakagirana ibiganiro.