Ikigo cy’Ababiligi Cyinjiye Mu Mushinga Wo Gukorera Inkingo Mu Rwanda

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda yatangaje ko iri mu bufatanye n’u Bubiligi binyuze mu kigo gishizwe iterambere mpuzamahanga, Enabel, mu mushinga wo kuzamura ubushobozi bwo gukorera mu gihugu inkingo za COVID-19 n’ibindi bikenerwa mu buvuzi.

Ni umushinga witezweho kugabanya uburyo Afurika yiringira amahanga kugira ngo ibone inkingo ikeneye, unafashe ibice bikomeje kugorwa no kubona inkingo za COVID-19. Bibarwa ko 99% by’inkingo Afurika ikoresha ziva hanze.

Ubu bufatanye bujyanye n’ubushake bwa Afurika bwo kwihaza mu nkingo n’imiti, binyuze mu nganda zizubakwa mu Rwanda, Afurika y’Epfo na Senegal.

Itangazo rihuriweho n’impande zombi ryasohotse kuri uyu wa Kane, rivuga ko muri ubu bufatanye u Bubiligi buzafasha u Rwanda kubaka ubushobozi buhagije bwo kugenzura inkingo n’imiti.

- Advertisement -

Rikomeza riti “Ubu bufatanye bugamije kunganira ibikorwa byo kongerera ubushobozi Ikigo gishinzwe kugenzura ibiribwa n’imiti (Rwanda FDA) binyuze mu gutanga ikoranabuhanga ry’ingenzi rya laboratwari (Laboratory Information Management System).”

Ni ubufatanye bukurikira amasezerano yasinywe muri Kamena hagati y’Urwego rushinzwe iterambere mu Rwanda (RDB) n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU), agamije kuzamura ubushobozi bwa Rwanda FDA.

Ayo masezerano arimo miliyari 3.6 Frw zagenewe ibikorwa birimo kugura ibikoresho bikenewe muri laboratwari ya Rwanda FDA.

Ni uburyo bufatwa nk’ubw’ingenzi mu guha icyizere abashoramari bifuza gushora amafaranga mu gukorera inkingo n’imiti mu Rwanda.

Minisitiri w’ubuzima Dr. Ngamije Daniel yavuze ko kuba inkingo zagera hose ari bumwe mu buryo burambye bwo guhangana na Covid-19,  bityo ko ubufatanye n’u Bubiligi ari ingenzi.

Ati “Twiteguye kugeza inkingo n’ibindi bikenerwa kwa muganga ku bagenerwabikorwa benshi, binyuze mu kuzana ubushobozi bwo gukorera inkingo mu gihugu.”

Umuyobozi wa Enabel mu Rwanda, Dirk Deprez, we yashimangiye ko “Enabel yishimiye gushyigikira iyi gahunda ikomeye izatuma inkingo zikenewe cyane n’imiti biboneka muri Afurika.”

Ubu bufatanye bwatangajwe nyuma y’umunsi umwe guverinoma y’u Rwanda ivuze ko inama y’abaminisitiri “yagejejweho Amasezerano y’ubufatanye hagati y’Urwego rushinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB) n’Ikigo Mpuzamahanga cy’Imari cyitwa International Finance Corporation (IFC), yerekeranye n’umushinga wo kubaka mu Rwanda uruganda rukora inkingo.”

IFC ni Ikigega cya Banki y’Isi gitera inkunga imishinga y’abikorera. Kimaze iminsi mu biganiro n’u Rwanda ngo haboneke amafaranga akenewe mu gukora inkingo. Ni ibiganiro rwanagiranye na European Investment Bank.

Mu gukomeza gukora impinduka muri Rwanda FDA, ku wa Gatatu inama y’abaminisitiri yashyize Dr. Emile Bienvenu ku mwanya w’Umuyobozi Mukuru, asimbura Dr. Charles Karangwa wari umaze igihe kinini akiyobora by’agateganyo.

Dr. Bienvenu ni umwarimu mukuru muri Kaminuza y’u Rwanda, akaba inzobere mu bijyanye na farumasi.

Muri uyu mushinga kandi u Rwanda ruheruka kwakira abayobozi b’umuryango kENUP Foundation, umenyerewe mu gushyigikira imishinga itandukanye yo guhanga ibishya. Bari bayobowe n’umuyobozi wawo Holm Keller.

Basuye inzego zitandukanye zirimo Rwanda FDA, banagirana ibiganiro na Minisiteri y’Ubuzima.

Minisitiri w’Ubuzima Dr. Daniel Ngamije aheruka kubwira itangazamakuru ari urugendo rugamije guharurira amayira umushinga wo gukorera mu Rwanda inkingo n’ibindi bikoresho byo kwa muganga, nibura guhera mu mwaka utaha.

RDB iheruka kuvuga ko u Rwanda rurimo kuganira na bimwe mu bigo bikora inkingo ku bijyanye n’ihererekanywa ry’ikoranabuhanga zikorwamo, nubwo nta cyemezo cya nyuma kiratangazwa ku nkingo zizakorwa cyangwa imiti.

Gusa bitangazwa ko hazubakwa inganda zikoresha uburyo bwa mRNA, bufasha umubiri gutahura virusi no kubaka ubushobozi bwo kuyirwanya, bukoreshwa mu nkingo za Pfizer/BioNTech na Moderna.

Butandukanye n’ubwifashisha virusi idafite intege iterwa mu mubiri ikawuha amakuru yose, bukoreshwa mu nkingo za AstraZeneca n’izindi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version