Miss Rwanda 2020 Akundana N’Intiti Mu By’Ubuvuzi

Naomie Nishimwe wahawe ikamba rya Miss Rwanda w’umwaka wa 2020 muri iki gihe hari ibimenyetso bifatika by’uko ari mu rukundo n’umusore wize ubuvuzi witwa Michael Tesfay. Uyu musore ni umuhanga mu buvuzi witwa  Michael Tesfay.

Uyu musore aherutse kubona impamyabumenyi yo hejuru mu buvuzi yakuye muri Kaminuza ya Edinburgh mu Bwongereza mu ishami ryiga k’uguteza imbere politiki zigamije ubuzima rusange, Global Health Policy.

Kuri Linkedin yanditseho ko muri iki gihe aba mu Rwanda kandi ko intego ye ari uguteza imbere urwego rw’ubuzima muri iki gihugu.

Ku byerekeye urukundo rwe na Nyampinga w’u Rwanda mu mwaka wa 2020, aba bombi  bari bari kumwe mu muhango wo gutanga ikamba rya Miss Rwanda mu mwaka wa 2022.

- Advertisement -

Naomie aherutse gutangariza ku rukuta rwe rwa Instagram ifoto ari kumwe na Tesfay.

Aha yari ari kumwe n’inshuti ye

Yari iriho agatima( ka emoji) gasanzwe gashyirwa ku ifoto y’abantu bakundana.

IGIHE yandika ko uriya musore afite imishinga  ijyanye n’ubuzima harimo n’uwo afatanya na Miss Akaliza Amanda wo kwita ku buzima bwo mu mutwe hifashishijwe ikoranabuhanga.

Miss Nishimwe wegukanye ikamba ryo mu mwaka wa  2020 yafatanyije  n’abavandimwe be gufungura inzu ihanga imideli bise Zöi.

Hari amakuru dufite avuga ko hari undi musore wakundanaga na Nishimwe Naomie, uwo musore akaba yitwa Rwagasana.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version