Amafoto: Akarasisi K’Ingabo Z’ U Burundi, Hari Abikuye Ishati

Mu Cyumweru gishize mu Burundi Perezida Evariste Ndayishimiye yayoboye umuhango wo guha abasirikare be ipeti rya Sous Lieutenant. Habaye akarasisi kadasanzwe kuko hari bamwe mu bakagaragayemo, bakuye amashati, batambaye n’inkweto.

Bigaragararira muri video yatangajwe na Mashariki TV.

Ni umuhango wari uyobowe na  Perezida Evariste Ndayishimiye ari kumwe n’abandi bayobozi bakuru haba mu gisirikare no mu nzego za Politiki.

Akarasisi k’ingabo z’u  Burundi kari kayobowe na Major Berchmas Barekayabo.

- Advertisement -

Bamwe mu biyerekanye kandi bari abagore barimo uwavuze mu izina ryabo witwa Rachel Irakoze.

We hamwe na bagenzi be ndetse na bamwe mu basore bari bambaye imyenda ya siporo  ariko nta nkweto.

Undi wagaragaye muri uyu muhango ni Madamu Denise Nkurunziza, umupfakazi wa nyakwigendera Pierre Nkurunziza wayoboye u Burundi, agasimburwa na Evariste Ndayishimiye mu ntangiriro za 2020.

Hari kandi n’Umugaba mukuru w’Ingabo z’u Burundi General Major Prime Niyongabo.

Mu bari bicaye imbere ariko ntihagaragayemo Minisitiri w’Intebe Alain Guillaume Bunyoni, wigeze no kuba Komiseri Mukuru wa Polisi y’u Burundi.

Perezida Ndayishimiye yabanje guhabwa ikaze mu kigo byabereyemo
Rachel Irakoze umwe mu bakobwa bari muri aka karasisi
Umusirikare mukuru agenzura uko iyi sibo ihagaze mu ngamba
Ikirango cy’ingabo z’u Burundi
Ingabo zihariye mu karasisi
Denise Nkurunziza yaje kureba akarasisi k’ingabo zahoze zitegekwa n’umugabo
Ingabo zishinzwe umutekano w’Umukuru w’igihugu zari maso
Iburyo bwa Perezida Ndayishimiye hari umugaba w’ingabo z’u Burundi Major Gen Prime Niyongabo
Perezida Ndayishimiye n’abandi basirikare bakuru babuhirije indirimbo ‘Burundi Bwacu’. Ni indirimbo yubahiriza igihugu cy’u Burundi
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version