Amafoto: Akazi K’Abafundi Bari Gusenya Stade Amahoro

Amakuru y’uko Stade Amahoro izagurwa ikongererwa ubwiza n’ubuso yatangiye gutangazwa bwa mbere n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe imyubakire, Rwanda Housing Authority, mu mwaka wa 2018.

Muri Werurwe, 2022 nibwo ibyavuzwe mu mwaka wa 2018 byatangiye gushyirwa mu bikorwa.

Hari amakuru avuga ko hagati ya Werurwe na Mata, 2022 iriya sitade izagurwa, ibyavuzwe guhera mu mwaka wa 2018 bigatangira gushyirwa mu bikorwa.

Niyuzura izaba ifite ubushobozi bwo kwakira abantu 45 000 bicaye neza.

- Advertisement -

Ubwo imirimo nyirizina yo gutangira gusenya iriya stade yatangira ga, ku ikubitiro habanje gusuzumwa niba inkingi ziyiteruye zikomeye bihagije kugira ngo hatazabaho guhubuka  bakubakira ku nkingi zamunzwe, ikazahitana abantu.

Stade Amahoro

Stade Amahoro yubatswe mu rubavu rw’indi nzu nini y’imikino yitwa Kigali Arena.

Hari n’amakuru avuga ko igice cyose iriya sitade iherereyemo, kizatunganywa kikaba icy’imikino itandukanye.

Kigali Arena yo yuzuye mu mwaka wa 2019.

Ikigo kizavugura Sitade ya Amahoro ni icy’abanya –Turikiya kitwa SUMA

Sitade Amahoro yuzuye mu mwaka wa 1986, ikaba yari isanzwe ifite ubushobozi bwo kwakira abantu 30 000 bicaye neza.

Yubatswe n’Ikigo cy’Abashinwa kitwa  China Civil Engineering Construction Corporation.

Hari umwe mu bagabo b’inararibonye witwa Callixte Karangwa  wabwiye Taarifa imirimo yo kubaka iyi Sitade yakurikiranirwaga hafi n’umugabo witwaga Kanamugire wakoraga muri Minisiteri y’urubyiruko, imikino n’amakoperative.

Amafoto Taarifa yabonye mu buryo bwayo yerekana ko hari inkingi zamaze gusenywa, ibyumba nabyo biba uko ndetse n’aho abantu bicara hatangiye kuvugururwa.

Babanje gukomeza inkingi z’ibyumba abantu biteruye aho abafana bazicara
Ni akazi bicugwa ko kazamara imyaka ibiri
Abafundi bakorera ikigo SUMA bari mu kazi
Buri wese mu kazi ke
Ni akazi gakorwa n’abantu benshi kandi bakorera hamwe
Ibitaka byavanywe ahari gusanwa
Imashini za rutura nizo ziri gukora akazi ko gusenya
Umwe mu miryango abafana binjiriramo
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version