Louise Mushikiwabo Ari Mu Rwanda

Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’ibihugu bikoresha Igifaransa Louise Mushikiwabo ari mu Rwanda mu ruzinduko ku ikubitiro yahuriyemo na Dr Vincent Biruta uyobora Minisiteri y’ububanyi n’amahanga Mushikiwabo nawe yayoboye ndetse igihe kinini.

Louise Mushikiwabo yayoboye Minisiteri y’ububanyi n’amahanga guhera mu mwaka wa 2009 kugeza mu mwaka wa 2018, ubwo yasimburwaga na Dr Richard Sezibera nawe waje gusimburwa na Dr Vincent Biruta.

Yabaye kandi n’Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda.

Louise Mushikiwabo yigeze no kuba Minisitiri ushinzwe itangazamakuru.

- Advertisement -

Ku rubuga rwa Twitter rwa Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Rwanda handitse ko Mushikiwabo yaganiriye na Biruta ku ngingo zirimo uko u Rwanda rwakomeza gukorana bya hafi n’Umuryango ayoboye.

Ibiro bya Louise Mushikiwabo biba i Paris mu Bufaransa.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version