Amafoto: Akazi Kabajyanye Bakageze Kure

Ingabo z’u Rwanda na Polisi yarwo muri Nyakanga bohererejwe guhashya ibyihebe muri Mozambique. Ni akazi bakoreye mu Ntara ya Cabo Delgado, iyi ikaba ari Intara iruta u Rwanda inshuro nyinshi kandi ishyuha.

Mu masaha ashyira igicamunsi nibwo abagabo n’abagore bagize igisirikare cy’u Rwanda na Polisi yarwo bari bahagurutse ku kibuga cy’indege cya Kigali kiri i Kanombe berekeje muri Mozambique.

Amakuru y’uko bazagenda yari azwi na bake biganjemo abakora mu nzego z’umutekano n’abandi bakorana nabo.

Byahise bimenyekana ko bagiye muri Mozambique k’ubufatanye iki gihugu cyemeranyijweho n’u Rwanda kugira ngo ruyifashe guhashya biriya byihebe byari bimaze hafi imyaka inde bijujubya abatuye Cabo Delgado.

- Kwmamaza -

Hari raporo zari zimaze iminsi zisohorwa n’abakora mu nzego z’uburenganzira bwa muntu zavugaga ko biriya byihebe byica abana bibaciye umutwe.

Isi yasaga n’irangariye mu bindi bibazo birimo intambara y’Abatalibani n’Abanyamerika muri Afghanistan, COVID-19, intambara muri Ethiopia n’ahandi, ariko Mozambique yaribagiranye.

Yaje gukanguka ubwo aba barwanyi bigaruriraga uruganda rutunganya gazi y’Abafaransa iri hafi y’Inyanja y’Abahinde, rukaba urw’ikigo Total Energies.

Ingabo z’u Rwanda aho zigereye muri kiriya gihugu zakoze akazi kazijyanye, bidatinze ziririmba intsinzi.

Iyo ntsinzi yagaragariye mu kwigarurira ibice birimo Mocimboa da Pria n’ahandi hari harahindutse ibirindiro bya bariya barwanyi.

Uwari uyoboye ingabo z’u Rwanda Major General Innocent Kabandana yavuze ko ubwo bageraga yo beretse biriya byihebe ko hari abo byashobora n’abo bitakwisukira.

Uwari umwungirije witwa Brig Gen Pascal Muhizi nawe yavuze ko hari ibice byinshi ingabo z’u Rwanda zafasha kandi ko zigomba no gukurikirana ibyo byihebe aho biri hose.

Perezida Kagame, akaba n’umugaba w’ikirenga w’ingabo z’u Rwanda , yagiyeyo gushimira ingabo ze akazi zakoze, azisaba gukomereza aho ndetse no gufasha iza Mozambique kwiyubaka kugira ngo umunsi ingabo z’u Rwanda zatashye, Mozambique izakomeze yirinde ubwa yo.

Bidatinze abaturage batangiye gusubira mu byabo, baratuzwa, ubwo twandikaga iyi nkuru ibintu bikaba byarasubiye mu buryo k’uburyo n’abana bo mu bice bigenzurwa n’ingabo z’u Rwanda na Polisi basubiye mu ishuri.

Uwasimbuye Major Gen  Innocent Kabandana( ubu yahawe ipeti rya Lt Gen) ari we Major Gen Eugène Nkubito aherutse kubwira itangazamakuru ko u Rwanda ruri gukora uko rushoboye ngo ibyo abasirikare barwo bagezeho bitazasubira inyuma kandi ruzakomeza kubakira Mozambique ubushobozi mu kwirindira umutekano.

Umuvugizi wa RDF Brig Gen Ronald Rwivanga(ibumoso) aganira n’uyoboye RDF muri Mozambique Maj Gen Eugene Nkubito(iburyo)

Ingabo z’u Rwanda na Polisi yarwo kandi bari mu bikorwa byo kuvura abaturage bakomeretse kubera intambara, abafite imirire mibi bagafashwa kubona ibiribwa n’ibinyobwa bizima, abana bagahabwa imiti y’inzoka, ababyeyi batwitse bakitabwaho.

Hari no kurebwa uko ibikorwa remezo nk’amashanyarazi byasubizwaho mu bice byose kandi ubucuruzi ubu bwarasubukuwe.

Abaturage bo bavuga ko bibaye byiza ingabo z’u Rwanda na Polisi yarwo baguma muri kiriya gihugu kuko iyo babari hafi bumva batekanye.

Uko bimeze kose ariko ntabwo u Rwanda rwagiyeyo ngo rugire ikindi gihugu ingaruzwamuheto.

Umurimo warujyanye rwawukoze kandi ruzakomeza kuwukora neza hanyuma rusigire abaturage igihugu cyabo.

Mu gihe kitageze ku myaka ibiri, biragaragarako umurimo wajyanye abana b’u Rwanda muri Mozambique wakozwe neza kandi ntagushidikanya ko bazatahana ishema n’isheja iwabo mu rwababyaye.

Umupolisi w’u Rwanda ku mbunda nini itwarwa mu modoka
Imodoka z’intambara za Polisi y’u Rwanda na RDF mu kazi ko kureba niba abaturage batekanye
Umwe mu basirikare bakuru ba RDF akurikiye amabwiriza y’umugaba wabo Major Gen Eugene Nkubito
Assistant Commissioner of Police( ACP) Twizere nawe yari akurikiye
Superintendent of Police Nkubito nawe ari mu kazi muri Cabo Delgado
Bashimirwa akazi bakorera iyo mu mahanga
Ni ibikoresho barabifite
Bagiye yo bikwije
Batunganya umuhanda kugira ngo babone inzira ituma bakora akazi kabo neza.
Ibendera ry’u Rwanda rihagarariwe neza muri Mozambique
Ubwo bari baje kwakira Brig Gen Rwivanga wari wabasuye
Abapolisi b’u Rwanda bafatanyije n’ingabo zarwo gutuma abo muri Mozambique batekana bagasubira mu buzima bwabo bwa buri munsi

NB: Amafoto yafashwe akuwe muri video ya Olivier Mugwiza

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version