Umuraperi Danny Nanone Yafunguwe Ariko Hari Ibyo Yategetswe

Umuraperi Ntakirutimana Danny bita Danny Nanone yaraye afunguwe ngo akurikiranwe ari hanze ariko asabwa kuzajya yitaba Umushinjacyaha buri wa Gatanu wa nyuma wa buri kwezi.

Icyemezo cy’Urukiko cyasomwe kuri uyu wa Kane saa munani z’amanywa.

Urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro rwafashe icyemezo cyo ‘kurekura by’agateganyo’ umuhanzi Danny Nanone, umaze igihe afunzwe akekwaho gukubita umugore babyaranye.

Rwemeje ko nta mpamvu yatuma Ntakirutimana Danny afungwa by’agateganyo, ahubwo ko yafungurwa akajya yitaba Umushinjacyaha ukurikirana dosiye ye buri wa gatanu wa nyuma wa buri kwezi.

- Advertisement -

Urukiko rwanzuye  ko Ntakirutimana Danny ahita afungurwa,  rwibutsa ababuranyi ko bafite iminsi itanu yo kujurira.

Danny Nanone yunganiwe na Me Twagirayezu Joseph.

Ubushinjacyaha bwo bwari bwaregeye urukiko rwa Kicukiro busaba ko  Danny afungwa by’agateganyo iminsi 30.

Bwavugaga ko Danny yagize uruhare mu gukubita umugore babyaranye witwa Moreen, ubu umwana wabo akaba afite imyaka hafi 10.

Taliki ya 22, Nzeri, 2022 uriya mugore yatumyeho Danny ngo aze arebe uko umwana bafitanye amerewe.

Icyo gihe yamubwiye ko umwana arwaye ndetse ngo ararembye.

Ntakirutimana Danny  yarahageze ahubwo asanga umwana ari muzima.

Bivugwa ko umugore yatangiye kumutuka, amubwira ko ari “umugabo w’imbwa”.

Uwo mugore yafunze igipangu ngo atangira gukubita Danny Nanone urubaho rwarimo ndetsengo amuruma ukuboko.

Muri iyo mirwano Danny Nanone yakomeretse ku jisho.

Abatangabuhamya babibonye mu buhamya batanze mu Bugenzacyaha tariki 25, Nzeri, 2022 bemeje ko uriya umugore wabyaranye na Danny ariwe wabaye gashozantambara, akubita Danny Nanone ari nako amutuka.

Nk’aho bidahagije, amakuru avuga ko uriya mugore yahise ajya kurega Danny Nanone avuga ko yamukubise amuziza ko yamusabye gukuramo inda y’amezi abiri yamuteye undia akabyanga.

Yaregega avuga ko Danny  yamukubise imigeri mu nda kugira ngo iyo nda ivemo.

Mu bushishozi bw’urukiko, Danny Nanone yaje kurekurwa kandi abamwunganira byabashimishije.

Umuraperi Danny Nanone YAFUNGIWE Gukubita Umugore

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version