Perezida wa FERWACY Murenzi Abdallah avuga ko kuba Abanyarwanda baherutse kwitabira irushanwa ryabereye muri Australia baratsinzwe, byatewe n’uko bari bananiwe. Ngo bahageze hasigaye umunsi umwe( amasaha 24) ngo bakine.
Yaduhaye ikiganiro kihariye:
Taarifa: Abakina igare bo mu Rwanda bagiyeyo gukora iki muri Australia?
Murenzi Abdallah: U Rwanda rwari rwagiye gukina UCI World Road Championships mu Mujyi wa Wollongong/Australia.
Twagombaga gukinisha abakinnyi 10:
Abakuru babiri mu bahungu, abakuru babiri mu bakobwa, abafite munsi y’imyaka 23 mu bahungu, abahungu bato babiri n’abakobwa bato babiri.
Abakuru bagombaga gukora Ibilometeri 266 n’aho abato bagakora ibilometero 160. Ni icyo cyari cyatujyanye.
Taarifa: Mugezeyo byagenze gute? u Rwanda rwitwaye gute?
Murenzi Abdallah: Ntibyakunze ko abakinnyi bose bagenda uko ari 10 nk’uko twari twabiteguye ahubwo twajyanye batanu kubera kubura ‘visas’ ku ba juniors bose no kubura ticket k’umukobwa umwe mu bakuru.
Urugendo rwaragoranye kuko ‘visas’ zabonetse zitinze ndetse n’amatike bituma abakinnyi bose bagera yo habura amasaha 24 gusa ngo bakine kandi bakoze urugendo rw’amasaha 33 mu ndege.
Bivuze ko bagezeyo bananiwe cyane bigira n’ingaruka ku myitwarire kuko bose nta nunwe wabashije gusoza.
Ikindi cyabagoye ni ugukira ahantu hakonje cyane. Abafite munsi y’imyaka 23 bo bakiniye mu bunyereri bwinshi imvura ibari ku mugongo. Byarabagoye cyane.
Taarifa: Mwasanze ari he mufite intege nke?
Murenzi Abdallah: Aho dufite intege nke ni mu marushanwa akiri make. Usanga duhanganye n’abakinnyi baba bavuye mu masiganwa akomeye nka Tour de France, La Vuerta na Giro d’Italia kandi barakoze amasiganwa menshi hirya no hino ku Isi.
Twe ugasanga ari isiganwa rimwe dukora mu kwezi.
Bisaba gukora amasiganwa menshi mu gihugu no hanze abasore n’inkumi bacu bakitoza ku rwego rwo hejuru.
Taarifa: Ni ayahe masomo mwakuye yo?
Murenzi Abdallah: Amasomo twakuyeyo ni uko dukwiye gushaka amasiganwa hanze ndetse n’abakinnyi bacu tukabafasha kubona amakipe y’ababigize umwuga. Ni amakipe tubona ko bazashobora kuzamukiramo, bakamenya uko abandi basiganwa ku rwego rwo hejuru babigenza.
Ikindi ni uko no mu gihugu tugiye kongera amasiganwa menshi kandi abantu bagakora ibilometero byinshi.
Tugiye gushaka abatoza bo ku rwego rwo hejuru bazafatanya n’abo dusanganywe b’Abanyarwanda ubundi bakazamura urwego rw’abakinnyi bacu.
Ni ugushaka kandi abafatanyabikorwa bo mu bihugu byateye imbere mu mukino w’amagare nk’u Bufaransa, u Bubiligi, u Buholandi n’ahandi.
Ni ngombwa ko badusangiza ubunararibonye bwabo bakadufasha no mu zindi nzego zitandukanye.
FERWACY kandi ifite umugambi wo gushaka amagare agezweho n’ibindi bikoresho bizafasha abakinnyi bacu kongera ubumenyi n’ubushobozi mu gutwara igare kinyamwuga.
Duteganya no kuzajya dukoresha abakinnyi bacu umwiherero kenshi tukareba aho bageze bamenya umukino ndetse n’ibindi bibazo byabo byihariye.
Taarifa: Haba hari ibyo mwigiyeyo byazafasha amakipe y’u Rwanda kwitwara neza muri Tour du Rwanda 2023?
Hari byinshi twigiyeyo nko gutegura kare.
Abakinnyi tuzabafasha kwitegura bari hamwe, dukomeze kubafasha gukora cyane ndetse no kubashakira amasiganwa.
Mu minsi iri imbere tuzitabira Tour du Fasso, La Tropicale Amisa Bongo n’andi masiganwa tugamije kwitegura Tour du Rwanda 2023.
Taarifa: Mutubwire uko umukino wo gutwara igare uhagaze ute muri iki gihe?
Murenzi Abdallah: Umukino ntabwo uhagaze nk’uko tubyifuza.Ariko nanone turi mu bihugu bitanu byiza muri Africa ari nayo mpamvu twitabiriye Shampiyona y’umwaka wa 2022 kuko hitabira gusa ibihugu bitanu bya mbere.
Ku rwego rwacu twifuza kuzamuka tukaba muri batatu bya mbere muri Africa bigakorwa binyuze mu kongera amasiganwa.
Ikindi ni uko muri Australia twari twagiye kureba imyiteguro yabo ngo bizadufashe gutegura Shampiyona y’isi izabera mu Rwanda mu mwaka wa 2025 ndetse n’Inteko rusange ya Federasiyo z’imikino y’amagare ku isi ya 191 twitabiriye yaradufashije.