Amafoto: Ambulance Y’Ibitaro Bya Remera Rukoma Yarohamye

Kubera imvura nyinshi yaraye iguye, imodoka itwara indembe yo ku bitaro bya Remera Rukoma mu Karere ka Kamonyi yaje korohama mu mugezi.

Yari yagiye gutwara umurwayi ku Kigo Nderabuzima cya Kabuga maze ubwo yari igeze ahantu hazamuka hitwa ku Kabasare inanirwa kuhazamuka, ijya guca mu Murenge wa Runda.

Aha rero yaje kugera ahantu huzuye amazi menshi inanirwa kuhava.

Radio/TV 10 banditse kuri  X ko ku bw’amahirwe ntawahagiriyemo ikibazo.

- Advertisement -

Imvura iri kugwa hirya no hino mu Rwanda yateje Ibiza hirya no hino mu Rwanda birimo imyuzure, inkunga n’ibindi.

Hari amakuru avuga ko no mu Karere ka Musanze hari umuntu wapfuye azira ibiza byatewe n’amazi menshi ava mu misozi y’aho.

Mu Karere ka Ngororero n’aho hari urukuta rwagwiriye abana babiri baryamye barapfa.

Yananiwe kuzamuka igwa muri uyu mugezi
Bitabaje imodoka yo kuyizamuramo
Amazi aterwa n’iyi mvura ari kuzura henshi mu gihugu

Amafoto@Radio/TV 10

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version