Amafoto: Arthur Nkusi Na Fiona Ntarindwa Ku Munsi W’Ubukwe Bwabo

Tariki 14, Kanama, 2021 nibwo  Fiona Ntarindwa na Arthur Nkusi bakoze  ubukwe, babukorera mu Karere ka Rutsiro.

Byari byaragizwe ibanga rikomeye. Taarifa yabonye amafoto y’ibi byamamare ku munsi w’ubukwe bwabyo.

Nkusi yari yambaye ipantalo n’ikoti, imbere harimo ishati yera.

Nta nkweto y’urugozi yari yambaye ahubwo yari yambaye inkweto zisanzwe zambarwa n’ibyamamare( stars) zisa n’izo mu bwoko bwa Adidas cyangwa Nike.

- Advertisement -

Tuzise dutya kuko amafoto atagaragaza neza marque yazo.

Nta bantu benshi bari bahari, kandi nyuma yo kwambikana impeta, buriye ubwato burabatembereza mu mazi y’ikiyaga cya Kivu.

Urukundo rwabo rumaze igihe ariko bakunze kubihisha ndetse n’umunyamakuru ubibajije umwe muri bo ibyarwo  bakamucisha hirya no hino, cyangwa bakamuha igisubizo kitagusha ku ntego.

Muri Mutarama, 2021  Nkusi Arthur yareruye yemera ko akundana n’umunyamakuru wa CNBC Africa, Fiona M. Ntarindwa wanabaye Igisonga cya gatatu cya Nyampinga w’u Rwanda 2015, akaba n’igisonga cya mbere cya Miss Africa Calabar 2017.

Abatumiwe bishimiye abageni
Nkusi wamenyekanye nka RUTURA yegukanye Ntarindwa
Miss Fiona M. Ntarindwa mu byishimo byo kurushinga
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version