Ibyishimo Muri Kigali Arena: Abafana Bazareba Imikino Ya Afro Basket2021 Imbonankubone

Federasiyo y’Umukino wa Basket mu Rwanda, FERWABA yatangaje ko abafana bipimishije COVID-19 bagasanga bataranduye bakaba barakingiwe byibura inshuro imwe bazemererwa kureba imikino y’amarushanwa y’umukino wa Basket nyafurika azabera muri Kigali Arena guhera tariki 24, Kanama, 2021.

Aya marushanwa azarangira tariki 05, Nzeri, 2021.

Itangazo ryiriya Federasiyo rivuga ko abantu batikingije ariko bakaba bashaka kureba iriya mikino, bazajya bakingirwa mbere y’uko binjira.

Kuri Kigali Arena hazashyirwa ahantu( site) ho gukingirira abaturage babyifuza mbere y’uko binjira ngo barebe imikino.

- Advertisement -
Itangazo rya Federasiyo ya Basket mu Rwanda

Abandi bashaka kwipimisha COVID-19 bazajya babikorerwa banyuze ku hantu hateganyijwe kuri Stade Amahoro.

Tike ku banyacyubahiro n’abandi bifite ni  15.000 Frw, abashaka kwicara ahasanzwe ni Frw 10,000 mu gihe ahandi hose hasigaye ari Frw 7000.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version