Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Amafoto: Clarisse Karasira Yashyingiwe
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imyidagaduro

Amafoto: Clarisse Karasira Yashyingiwe

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 03 May 2021 1:07 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Umuhanzi Clarisse Karasira yashyingiranywe na Ifashabayo Sylvain Dejoie bamaze igihe bakundana, mu muhango wabaye ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize.

Basezeranye kubana akaramata, bibera mu itorero Christian Life Assembly riherereye i Nyarutarama mu Mujyi wa Kigali.

Abitabiriye uwo muhango barimo abahanzi Mariya Yohana, Nyiranyamibwa Suzanne n’abandi batumirwa nka Gasore Serge washinze Gasore Serge Foundation, Senateri Uwimana Consolee na Mukakalisa Jeanne d’Arc.

Karasira yanditse kuri Twitter ko ashima cyane Imana kubera impano yamuhaye y’urukundo n’urugo.

Yakomeje ati “Ku wa 1 Gicurasi nashyingiranywe n’urukundo rw’ubuzima bwanjye.”

Yanditse no kuri Instagram ati “01.05.2021 Yadukoreye ibikomeye natwe turashima.”

Ifashabayo na Karasira bashyingiranywe mu buryo bw’amategeko ku wa 8 Mutarama 2021.

Bamenyanye mu 2017 mu gitaramo cyo kwibuka umuhanzikazi Kamaliza, icyo gihe Ifashabayo yari mu bagiteguye. Baje gukundana, bemeranya no kubana nk’umugabo n’umugore.

Clarisse Karasira yasezeraniye muri CLA
Karasira hamwe n’umugabo we, mu rusengero
Byari ibyishimo ku bageni n’imiryango yabo
Ifashabayo hamwe na Gasore Serge wari wamuherekeje
Ifashabayo ari kumwe n’umugore we
Liza Kamikazi ni we wari ugaragiye Karasira
Nyiranyamibwa Suzanne aha impano Karasira
TAGGED:CLAClarisse Karasirafeatured
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Abatavuga Rumwe Na Leta Muri Tchad Banze Indi Guverinoma Yashyizweho
Next Article Icyo Abatuye Nyaruguru Bavuga K’Umuhanda Ubahuza Na Huye
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Iteramakofe: Mukazayire Yasabye Ikipe Y’u Rwanda Kuzatahana Imidali

Nzanywe No Guhanga Udushya- Umuyobozi Mushya Wa Airtel Rwanda 

Madagascar: Ingabo Zafashe Ubutegetsi 

Hateranye Inama Y’Abajyanama Ba Perezida Kagame

Njozi: Indirimbo Nshya Ya Element Yatunganyijwe N’Usanzwe Ukorana Na Diamond

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

U Rwanda Ruzakira Inama Y’Abaminisitiri B’Ububanyi N’amahanga Mu Bihugu Bivuga Igifaransa

Hamas Yasabye Israel Kuyiha Umurambo Wa Yahya Sinwar

Bafatanywe Intsinga Za Metero 250 Bikekwa Ko Bibye

Nzanywe No Guhanga Udushya- Umuyobozi Mushya Wa Airtel Rwanda 

Imikino Ya NBA Igiye Gusubukurwa Mu Bushinwa

You Might Also Like

IkoranabuhangaImibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Rwanda: Ababyeyi Baraburirwa Ngo Barinde Abana Ibibi Bya Interineti

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Ingabire Immaculée Agiye Gushyingurwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Amerika Yasinyanye N’Abarabu Amasezerano Yo Kubaka Gaza Nshya

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbuzima

Kagame Yaganiriye N’Abayobora Ikigo Nyafurika Cy’Imiti

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?