Amafoto: Ibikorwa Bya Polisi Na RDF Hirya No Hino Mu Rwanda

Abapolisi n’abasirikare, baba abakuru n’abato mu mapeti, bahuriye hirya no hino mu Rwanda bifatanya n’abaturage gusiza ibibanza by’ahazubakwa ibikorwaremezo bifitiye benshi akamaro.

Ibyo birimo amarerero, ibiraro, amateme n’ibindi bizafasha abaturage muri rusange kugira ubuzima bwiza.

Umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda General Mubarakh Muganga yabitangirije mu Murenge wa Jarama mu Karere ka Ngoma n’aho umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda IGP Felix Namuhoranye abikorera mu Karere ka Burera.

Yaba Polisi yaba na RDF bose bavuga ko intego yabo ari ugutuma Abanyarwanda babaho batekanye kandi bafite amagara mazima.

- Advertisement -

Amafoto akurikira arerekaba abayobozi b’izi nzego ahantu hitandukanye mu Rwanda.

Yakuwe kuri X.

Gen Gatama na CP Kabera muri Gisagara
Minisitiri w’ingabo Marizamunda afatanya n’abaturage kubaka ikiraro
Abasirikare bari gusiza aho ahazubakwa irerero
CP Kabera n’abasirikare ndetse na Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Jean Claude Musabyimana mu Karere ka Gisagara
Abapolisi n’abasirikare ndetse n’abaturage mu gusiza ahazubakwa kimwe mu bikorwaremezo bibagenewe
Bari gusanira abaturage inzu mu kubarinda ko yabagwaho muri iki gihe cy’imvura
Uyu mubyeyi nawe yaje gushyira umusanzu we kuri iyi fondation
Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango Dr. Valentine Uwamariya nawe yaje kwifatanya n’ingabo na Polisi
Ibi bikorwa bizamara amezi atatu.
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version