Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Amafoto: Igipfunsi Mu Bafana Ba Chelsea na Manchester City…
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imikino

Amafoto: Igipfunsi Mu Bafana Ba Chelsea na Manchester City…

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 29 May 2021 7:24 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Abafana ba Chelsea na Manchester City baraye bateranye ibipfunsi, imiteri, imitwe, intebe, ameza, amagare n’ibindi… Ni mu bushyamirane bwabahurije imbere ya Polisi igerageza kubakiza biranga.

Ubu bushyamirane bubaye mbere gato y’umukino wa nyuma( final)uri buhuze aya makipe ari guhatanira igikombe cy’amakipe yabaye aya mbere iwabo( Champions League), uri bubere kuri stade yitwa Estadio de Dragao muri Portugal.

Mbere y’uko iriya mirwano iba, abafana ba buri kipe hari bamaze hafi amasaha 24 banywa agasembuye kandi banywera mu tubari twegeranye.

Umukino wa nyuma wa UEFA Champions League urabera kuri Stade ya Dragao iri ahitwa Porto, muri Portugal iwabo w’Ikipe FC Porto.

Abafana 16.500 nibo bemerewe kujya muri iriya stade, abandi bakaza kuwukurikiranira mu ngo zabo kuko mu tubari ho bari bube bafunze bitarenze saa yine z’ijoro.

Ikindi kandi ni uko n’uhagarariye Ishyirahamwe ry’abanyatubari muri Portugal, Bwana Antonio Fonseca, ryitwa Association of Bar Keepers of Historic Porto, nawe yavuze ko bafite impungenge z’uko hari bube imirwano hagati y’abafana nibaramuka barebeye umupira mu tubari.

Ntawamenya icyasembuye uburakari hagati y’aba Bongereza bafana amakipe agiye guhurira ku mukino wa nyuma, ariko amafoto arerekana ko bateranye igipfunsi kiremereye.

U Bwongereza nicyo gihugu cya mbere ku isi kigira abafana bakunda umupira w’amaguru kurusha ahandi ku isi.

Ni cyo gihugu kandi kigira shampiyona ikurikirwa n’abantu benshi ku isi.

Abakinnyi bakomeye ku isi akenshi baba bafite inzozi zo kuzakina muri imwe mu makipe yo mu Bwongereza.

Bamaze guhaga agacupa baterana igipfunsi
Abana bati: ‘ Iby’abantu bakuru ntitwabimenya, reka twigendere’
Batanye ku wa kajwiga
Abafana ba Chelsea
Uguhiga ubutwari muratabarana

TAGGED:ChelseafeaturedInzogaManchesterPolisiPortugalStade
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Mushikiwabo I Nyamirambo Yasuye Ikigega Gitera Inkunga Abagore
Next Article Umugaba w’Ingabo Za Misiri Yasuye U Rwanda
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abayobozi Mu Burayi Bitabye Trump

Ufite Inkomoko Mu Rwanda Agiye Guhatanira Kuba Miss Uganda

Twiyumva Muri Siyanse Kurusha Mbere-Umunyeshuri Wa KIST

Abasirikare 100,000 Ba Israel Biteguye Gutangira Ibitero Bishya Muri Gaza

Qatar Mu Bufatanye N’u Rwanda Mu Gukora Imiti

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Nyanza: Umugore Yishe Umugabo We

Haravugwa Umwuka Mubi Hagati Ya Israel Na Qatar 

You Might Also Like

Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

DRC Yarakajwe N’Uko Kenya Yagennye Uyihagarariye i Goma

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Uko Umukino Wa APR Na Dynamos Wagenze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbuzimaUmutekano

Burera Ikomeje Kuba Icyambu Kinini Cy’ Ibiyobyabwenge

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbutaberaUmutekano

Undi Mugore Yafatanywe Urumogi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?