Connect with us

Umutekano

Amafoto: Intwaro RDF Yambuye Abarwanyi Bateye Baturutse I Burundi

Published

on

Yisangize abandi

Nyuma y’itangazo rya Minisiteri y’ingabo rivuga ko hari abarwanyi bo mu mutwe wa Front de Libération National( FLN) baraye bateye u Rwanda, ingabo zarwo zikabasubizayo, hari amafoto yasohotse yerekana bimwe mu bikoresho bambuwe.

Muri byo harimo imbunda za AK 47 ziriho udupaki tuba dupfunyitse amasasu( magazines), ibikoresho byo kwifashisha mu rugendo birimo n’amandazi yo kurya, ibinini, icyuma cyo kumeza, serenge( siringue) zo kwa muganga n’ibindi.

Hari kandi n’ibiribwa ingabo z’u Burundi zikoresha ku rugamba bipfunyitse mu twuma twanditseho ko byakorewe mu Bushinwa.

Babafatanye kandi ibitambaro bipfuka abakomerekeye ku rugamba bita bandes.

Kandi RDF yari yanditse ko hari na grenade imwe, icyombo kimwe cyo mu bwoko bwa Motorola n’imiguru ibiri y’impuzankano z’ingabo z’u Burundi babafatanye.

Bariya barwanyi bambutse umugezi wa Ruhwa utandukanya Komini ya Mabanza mu Burundi n’Umurenge wa Bweyeye mu Karere ka Rusizi ariko basanga ingabo z’u Rwanda zabateze igico zirabarasa abandi basubira mu ishyamba rya Kibira ari n’aho bivugwa ko bashinze ibirindiro.

Umurambo w’umwe muri aba barwanyi

Bitwaje ibikoresho birimo n’ibiribwa, imiti n’ibindi

Barashwe bateshwa ifunguro bari bitwaje

Iyi ni imwe mu mbunda yo mu bwoko bwa AK 47 bari bitwaje

Author

Copyright © 2020-2023 - Kinyarwanda Version