Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Amafoto: Israel Mu Byishimo Netanyahu ‘Amaze Kugenda’
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Politiki

Amafoto: Israel Mu Byishimo Netanyahu ‘Amaze Kugenda’

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 14 June 2021 6:32 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Abaturage ba Israel baraye babyina buracya! Ni nyuma y’uko Inteko ishinga amategeko yabo itoye ko ihuriro rigizwe na Bwana Naftali Bennett ari ryo rigomba kuyobora Guverinoma nyuma yo gutsinda Benyamini Netanyahu wari umaze imyaka 12 ari Minisitiri w’Intebe n’indi yakoze muri Guverinoma ya Leta ya Kiyahudi.

Uretse umuntu umwe mu bagize Inteko ishinga amategeko, abandi 59 batuye bemeza ko Netanyahu arekura ubutegetsi, akabuha Naftali Benett.

Uyu Bennett yahoze ari umwe mu bari bifatanyije na Netanyahu mu ishyaka Likud ariko baza gutandukanywa n’ibyo batumvikanagaho muri Politiki ya Israel.

Ubwo Inteko ishinga amategeko ya Israel yatoraga, Netanyahu yari yicaye hafi aho abikurikirana.

Amajwi amaze kubarwa bikagaragara ko Bennett atsinze, Netanyahu yahagurutse  ahereza ikiganza Bennett amwifuriza imirimo myiza.

Nyuma yahise yicara mu ntebe igenewe Perezida w’ihuriro ry’abatavuga rumwe na Guverinoma iba mu Nteko ishinga amategeko ya Israel.

Ese Israel iraruhutse cyangwa ibiri imbere birakomeye?

Ni ikibazo gisaba ko abantu bihangana gato mbere yo kugisubiza!

Mu minsi ishize umuyobozi w’Urwego rw’ubutasi imbere muri Israel Bwana Nadav Argaman uyobora urwego rw’ubutasi bw’imbere muri Israel rwitwa Shin Bet  yavuze ko hari impungenge ko bizagorana ko Netanyahu ava mu nzu no mu Biro bisanzwe bigenewe Minisitiri w’Intebe wa Israel.

Icyo gihe Bwana Argaman yavuze ko Shin Bet yasuzumye  imbwirwaruhame Benyamin Netanyahu amaze iminsi ageza ku baturage no ku bandi banyapolitiki, isanga ashobora kutazemera kuva ku butegetsi, kandi akabishyigikirwamo n’abayoboke ba Likud, byaba na ngombwa bakigaragambya cyangwa bakihimura kubo badahuje imyumvire ya Politiki bikaba byatuma amaraso ameneka.

Uretse ibi, abasesengura basanga n’imiterere ya politiki y’abagize ihuriro rishya rigiye kuyobora Israel batitonze bazabishwaniramo.

Ni ryo huriro rya mbere rya Politiki rigizwe n’abantu batandukanye cyane mu bitekerezo bya Politiki kandi rikaba irya mbere rigaragawemo ishyaka ry’Abarabu bo muri Israel benshi.

Minisitiri w’Intebe Naftali Bennett akirangiza kurahirana n’abagize Guverinoma ye, abaturage bamushyigikiye bari ku mbuga yitiriwe Yitzhak Rabin (Rabin Square) baririmba, babyina banasangira ikirahuri.

Muri Israel ntibikiri ngombwa cyane guhana intera, kwambara agapfukamunwa no kwisiga umuti urinda COVID-19 kubera ko abaturage benshi bakingiwe iki cyorezo.

Umwe muri bo witwa Erez Biezuner yabwiye The Jerusalem Post ko kuvaho kwa Netanyahu ari ikintu gikomeye mu mateka ya Politiki ya Israel kuko yari amaze igihe ayiyoboye bityo ibyabaye bikaba bigomba guhabwa uburemere bwabyo.

Uwamusimbuye ari we Naftali Bennett azategeka kugeza mu mwaka wa 2023 ahereze ubutegetsi Yair Lapid uyobora Ishyaka Yesh Atid nawe ayobore indi myaka ibiri.

Ubutegetsi bwa Bennett buzahura n’ibibazo  kugira ngo ibyemezo byabwo byemerwe n’Inteko ishinga amategeko ya Israel yiganjemo abo mu ishyaka Likud riyobowe na Benyamini Netanyahu.

Hari abadatinya kuvuga ko haramutse hagize kutumvikana kubaho hagati y’amashyaka agize ihuriro riyobowe na Bennett, byatuma Inteko ishinga amategeko iritera icyizere, bikaba ngombwa ko Likud ya Netanyahu isubira ku butegetsi.

Kugeza ubu kuvuga ko Benyamini Netanyahu avuye muri Politiki ya Israel  byaba ari uguhubuka.

Ibyishimo byari byinshi
Bafunguye icupa ry’ibyishimo
Ubirebye wakeka ko Netanyahu yari yanzwe na bose!
Nta gahora gahanze, Netanyahu yahaye Bennett
Yari amaze imyaka 12 ayobora gahunda za Politiki ya Israel
Abato, abakuru…bose baraye babyina buracya
Bennett yahise akoresha inama ya mbere y’Abaminisitiri ayoboye
TAGGED:AmatoraBennettfeaturedIsraelNetanyahu
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Abishoboye Bubakire Abatishoboye-Min Gatabazi
Next Article Macron Na Biden Bahoberanye Nta Gapfukamunwa Birakaza Abaturage Babo
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

Afrobasket: Amakipe Y’U Rwanda Yatashye Amara Masa

Amerika Irashaka Gufasha DRC Guhashya Ruswa

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Perezida Kagame Yafashe Mu Mugongo Abo Mu Muryango Wa Dr.Kirabo Washyinguwe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

DRC: Uwahoze Ari Minisitiri W’Ubutabera Yasabiwe Gukora Imirimo Nsimburagifungo

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

You Might Also Like

Mu RwandaPolitiki

Mu Mashuri Abanza Abakobwa Batsinze Kurusha Abahungu-NESA

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageUbuzima

Hakozwe Umuti Wa Malaria W’Impinja

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbidukikijeMu Rwanda

REMA Yatangaje Igihe Cyo Gusuzumisha Ibyuka Byo Mu Binyabiziga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Qatar Irongera Yakire Intumwa Za DRC Na AFC/M23

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?