Dukurikire kuri

Mu Rwanda

Amafoto: Jeannette Kagame Yitabiriye Umuhango Wo Guha Impamyabumenyi Abigaga Green Hills

Published

on

Madamu Jeannette Kagame kuri uyu wa Gatandatu taliki 11, Kamena, 2022 yitabiriye umuhango wo guha imyamyabumenyi abanyeshuri 92 barangije amasomo yabo muri Green Hills Academy.

Aba banyeshuri barangije amasomo y’amashuri yisumbuye mu byiciro by’ubumenyi butandukanye.

Ikigo Green Hills Academy kigwamo abanyeshuri barenga 1850 baturuka mu bihugu birenga 50.

Biga amasomo atandukanye agera kuri 80 bakigishwa n’abarimu bagera ku 150.

Ubwo yitabiraga umuhango nk’uyu mu mwaka wa 2020 wabaye mu buryo bw’ikoranabuhanga, Madamu Jeannette Kagame yabwiye abanyeshuri bari barangije amasomo ko abafitiye icyizere cy’uko bashoboye gutuma isi iba nziza kurusha ho.

Icyo gihe yagize ati: “ Nk’urubyiruko rufite inzozi zo kuzagira icyo rugeraho  kinini, mufite inshingano zo kuzagira isi neza kandi byose biri mu biganza byanyu.”

Madamu Jeannette Kagame ari mu banyacyubahiro  bashinze Ikigo Green Hills Academy.

Madamu Jeannette Kagame ubwo yari ageze aho iki gikorwa cyabereye

Ababyeyi b’abana barangije amasomo

Abana bari kuririmba indirimbo yubahiriza igihugu

 

Bishimiye ko barangije amasomo mu mashuri yisumbuye

Ni umuhango witabiriwe n’abantu bakora mu nzego zitandukanye

Kwiga ni uguhozaho. Biteguye kuzakomereza muri Kaminuza zirimo n’izo hanze y’u Rwanda

Madamu Jeannette Kagame niwe mushyitsi mukuru muri uyu muhango

Bambaye amakanzu yagenewe abarangije amashuri ikiciro runaka

Advertisement
Advertisement