Perezida Kagame yahuye na mugenzi we uyobora Repubulika ya Demukarasi ya Congo Felix Tshisekedi ajya kumwereka ubukana bw’umutingiro n’amahindure byarutswe na Nyiragongo bikangiza Umujyi wa Goma.
Uru ruzinduko Perezida Kagame arukoze nyuma y’uko kuri uyu wa tariki 25, Kamena, 2021 mugenzi we Tshisekedi yawe yari yaje i Rubavu kureba uko kiriya kirunga cyangije ibikorwa remezo by’igihugu cy’abaturanyi ari cyo u Rwanda.
Yeretswe imihanda yasatuwe n’imitingito, inzu zasenyutse n’ibindi bikorwa remezo byangiritse.
Mu zindi ngingo baganiriyeho harimo umutekano hagati y’ibihugu byombi.
Kugeza ubu hari imitwe yitwaje intwaro ibangamiye umutekano w’ibi bihugu, ikorera mu burasirazuba bwa RDC.
Mu biganirwaho kandi harimo ibijyanye no kongerera imbaraga ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi, n’uburyo bushobora gukoreshwa mu ishoramari rihuriweho.
Perezida Tshisekedi amaze iminsi mu ruzinduko i Goma, bityo kuba yahura na mugenzi we w’u Rwanda bikaba ari ikintu kiza kandi kitagorana.
Ikindi ni uko nk’Abakuru b’ibihugu by’Afurika, iyo bahuye batabura kuganira ku bibazo byugarije uyu muryango( Tshisekedi niwe uwuyobora) kugira ngo barebere hamwe icyakorwa ngo bikemuke.
Uretse ibibazo by’umutekano biri hirya no hino( Mozambique, Mali, Tchad…) hari n’ikibazo cy’aho umushinga wo kubaka inganda z’urukingo rwa COVID-19 muri Afurika ugeze ushyirwa mu bikorwa.
Hagati aho Abakuru b’ibihugu byombi bari bugirane ikiganiro n’abanyamakuru.