Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ramos Na Bagenzi Be Basuye Pariki Y’Akagera
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imikino

Ramos Na Bagenzi Be Basuye Pariki Y’Akagera

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 01 May 2022 12:11 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Amakuru Taarifa ifite ivuga ko ibyamamare byo muri Paris Saint Germain birimo na myugariro uri mu bakomeye kurusha abandi ku isi, byasuye Pariki y’Akagera.

Umwe mu baherekeje bariya bakinnyi yabwiye Taarifa ko bariya bakinnyi bishimiye iriya Pariki.

Hagati aho hari amakuru avuga ko kuri uyu wa Mbere taliki 02, Gicurasi, 2022, biriya byamamare bizagirana ikiganiro n’abanyamakuru.

Kuri uyu wa Gatandatu taliki 30, Mata, 2022 nibwo aba bakinnyi bageze mu Rwanda.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Abo bakinnyi bakomeye ni  Sergio Ramos, Keylor Navas na Julian Draxler.

Hari hashize igihe gito bitangajwe n’ubuyobozi bw’Ikigo cy’igihugu cy’iterambere , RDB , ko bariya bakinnyi bazasura u Rwanda kuri uyu wa Gatandatu.

Umuyobozi w’iki kigo Clare Akamanzi aherutse kuvuga ko bariya bakinnyi bazaza mu Rwanda mu rwego rwo kubahiriza amasezerano u Rwanda rwagiranye n’iriya kipe yo kwamamaza u Rwanda binyuze mu kiswe Visiti Rwanda.

Ati: “ Bazasura ahantu hatandukanye mu Rwanda no muri Pariki zose uko tuzizi.”

Clare Akamanzi avuga ko kubera ko bariya bakinnyi bazwi n’abantu benshi, bivuze ko aho bazasura hose abakunzi babo bazaba bahakurikiranira hafi bityo nabo bamenye u Rwanda.

- Advertisement -

Avuga ko icyo u Rwanda rushaka ari uko abanyamahanga barumenya ari benshi bakarusura bikarwinjiriza ariko nabo barugeramo bakumva baguwe neza.

Sergio Ramos Na Bagenzi Be Bageze I Kigali

Mu mwaka wa 2021 ubwo Perezida Kagame yagiranaga ikiganiro n’abaturage, yakomoje k’urukundo akunda Arsenal ndetse na Paris Saint Germain.

Icyo gihe yavuze ko kuba u Rwanda rukorana na Paris Saint-Germain bishingiye no kuba ifite n’abakinnyi beza.

Yigeze kubwira Clèophas Barore wari  wamukoresheje ikiganiro muri Nzeri, 2021 ko Paris Saint- Germain ari ikipe nziza  ndetse mu bakinnyi beza ifite harimo na Messi, Neymar, Mbappé n’abandi.

Ubu u Rwanda rukorana n’amakipe abiri akomeye ari yo Arsenal yo mu Bwongereza na Paris Saint-Germain yo mu Bufaransa.

TAGGED:AkamanzifeaturedParikiRamosRDBRwanda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Amafoto: Kigali Car Free Yitabiriwe Na Perezida Kagame Na Madamu We
Next Article Ibikubiye Mu Myanzuro Yafatiwe Mu Nteko Yaguye Ya 15 Ya FPR-Inkotanyi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Gasabo: Hafashwe Abanigaga Abantu Bakabambura

Uwahoze Muri RDF Akurikiranyweho Ibyaha Byo Mu Mabuye y’Agaciro

UN N’u Rwanda Mu Bufatanye Bufite Agaciro Ka Miliyari $1

Nduhungirehe Mu Nama Ihuza Afurika N’Uburayi

Hagiye Kongera Kwibukwa Imiryango Y’Abatutsi Yazimye

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rutsiro:Indwara Ya Muryamo Iri Mu Ngurube Iraterwa N’Iki?

Nyarugenge: Imodoka Ya WASAC Yibwe

Nyagatare: Haravugwa Kotsa Burushete Z’Imbwa 

Hatangajwe Ifoto Yemewe Ya Papa Lewo XIV

BNR Mu Ngamba Zo Kurushaho Guteza Imbere Ikoranabuhanga Mu Kwishyurana

You Might Also Like

Mu mahangaPolitiki

Kamerthe Ntashira Amakenga Iby’Amasezerano Y’Amahoro Ya DRC N’u Rwanda 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

BAL: Ikipe Ya Libya Yatsinze APR BBC Yari Imaze Igihe Yitwaye Neza

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Zahabu Igiye Kuba Indi Mari Ibitswe Muri BNR

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Ese Elon Musk Yavanywe Mu Nkoramutima Za Trump?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?