Ahitwa Nyagisenyi hafi y’Ibiro by’Akarere ka Nyamagabe, abaturage bariraye ku kababa ngo bakire Perezida Paul Kagame uri mu ruzinduko mu Ntara y’Amajyepfo.
Ni Akarere ka Gatatu asuye kuko yahereye mu Karere ka Ruhango, aho yaganiriye n’abaturage, ahavuye ajya muri Huye aho yaraye aganiriye n’abavuga rikijyana.
Baganiriye ku ngingo zirimo uko ibikorwa byo guteza imbere abaturage byakongerwamo imbaraga kugira ngo buri ‘muturage abeho neza.’
Muri iki gitondo, Umukuru w’u Rwanda arakomereza mu Karere ka Nyamagabe, aganire n’abahatuye.
Nyamagabe ni Akarere gafite Imirenge 17, Kari ku buso bwa 1090 Km2.
Imibare igaragara ku rubuga rw’aka Karere ivuga ko gatuwe n’abaturage 374,098 muri bo abagabo ni 183,380, n’aho abagore bakaba 190,790.
Ibiro by’Akarere ka Nyamagabe biherereye mu Murenge wa Gasaka, Akagari ka Nyamugari, Umudugudu wa Nyarusange.