Mu igare ry’abafite ubumuga, Papa Francis yagezeku kibuga mpuzamahanga cy’I Kinshasa.]
Yakiriwe n’abayobozi bakuru ba DRC ndetse n’abo muri Kiliziya gatulika.
Papa Francis azasura Repubulika ya Demukarasi ya Congo hagati y’Italiki 31, Mutarama n’Italiki 3, Gashyantare, 2023.
Kuri gahunda y’ingendo za Papa Francis handitse ho ko nava muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo azakomereza muri Sudani y’Epfo.
Ibiro bye bitangaza ko zizaba ari ingendo zigamije kunga abatuye ibi bihugu biri mu bimaze igihe kinini byarabuze amahoro kurusha ibindi ku isi.
Minisitiri w’Intebe wa DRC Bwana Jean-Michel Sama Lukonde aherutse gusaba abatuye igihugu cye gusengera Papa Francis kugira ngo urugendo rwe ruzagende neza.