Dukurikire kuri

Mu mahanga

Amafoto: Papa Francis Yageze I Kinshasa

Published

on

Mu igare ry’abafite ubumuga, Papa Francis yagezeku kibuga mpuzamahanga cy’I Kinshasa.]

Yakiriwe n’abayobozi bakuru ba DRC ndetse n’abo muri Kiliziya gatulika.

Papa Francis azasura Repubulika ya Demukarasi ya Congo hagati y’Italiki 31, Mutarama n’Italiki 3, Gashyantare, 2023.

Kuri gahunda y’ingendo za Papa Francis handitse ho ko nava muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo azakomereza muri Sudani y’Epfo.

Ibiro bye bitangaza ko zizaba ari ingendo zigamije kunga abatuye ibi bihugu biri mu bimaze igihe kinini byarabuze amahoro kurusha ibindi ku isi.

Minisitiri w’Intebe wa DRC Bwana Jean-Michel Sama Lukonde  aherutse gusaba  abatuye igihugu cye gusengera Papa Francis kugira ngo urugendo rwe ruzagende neza.

Itangazamakuru ryari ryaje kureba uko Umushumba wa Kiliziya Gatulika agera ku butaka bwa DRC

Umutekano we urakajijwe

Abayobozi ba DRC bari baje kwakira nyiri ubutungane

Imodoka zatwaye umushumba wa Kiliziya Gatulika ava ku kibuga cy’indege

Abaturage baje kumwakira

Umutekano ni wose mu mujyi wa Kinshasa

Advertisement
Advertisement