Umukuru w’u Burusiya Vladmin Putin yategetse abasirikare be kwinjira mu Ntara za Ukraine zisanzwe zaka ubwigenge ari zo Donetsk na Lugansk. Byabaye ikimenyetso ntakuka ko atangije intambara kuri Ukraine ariko akazabikora mu byiciro.
Kuba ingabo za Putin zagiye muri biriya bice bizaziha uburyo bwiza bwo kwinjira muri Ukrane kubera ko urugendo ruzagabanuka kandi akazaba akorana n’abaturage basanzwe bazi ibibera muri Ukraine kurushaho.
Abasesengura ibiri kubera mu gace Ukraine n’u Burusiya biherereyemo bavuga ko Putin yategetse ko bigenda kuriya mu rwego rwo kwihimura kuri Leta zunze ubumwe z’Amerika zari ziherutse gutangaza ko u Burusiya buri gushaka urwitwazo rwo gutangiza intambara yeruye kuri Ukraine.
Bisa n’aho yaberetse ko ibyo batekerezaga koko ashobora kubikora!
Ku rundi ruhande, Putin yavuze ko ingabo ze zigiye muri ziriya Ntara za Donetsk na Lugansk kuhagarura umutuzo ariko abo mu Burengerazuba bw’Isi( u Burayi n’Amerika) ntibamushira amakenga.
Ku ruhande rwabo, bavuga ko bagiye gukaza ibihano bafatiye u Burusiya kandi bagaha Ukraine izindi ntwaro zikomeye.
Perezida Putin yaraye agajeje ku baturage be ijambo ry’iminota 65 ababwira ko umuturanyi we Ukraine ari agapupe abo mu Burengerazuba bw’Isi bakoresha ngo bamuteshe umutwe.
Ngo kuba ari igihugu kiyoborerwamo n’ibindi, byerekana ko ari icya ‘ntakigenda’, icyo mu Cyongereza bita ‘failed state’.
Yahise atangaza ko yemeje ko ziriya Ntara twavuze haruguru ari Intara zigenga.
Ubu ni ubwigenge bita ko bucagase, ‘autonomy’.
Ntabwo zirabona ubwigenge bwuzuye bwemewe mu Muryango w’Abibumbye ibyo bita ‘sovereignty.’
Hagati aho hari amateka(iteka mu bucye) abiri yasohowe na Putin; rimwe rikaba ritegeka ingabo ze kwinjira muri ziriya Ntara kugira ngo zicunge ko nta midugararo yahavuka.
Nyuma yo kumva ko u Burusiya bwemereye ingabo zabwo kwinjira muri ziriya Ntara, Amerika n’u Burayi bahise batangaza ko ibyo ubutegetsi bw’i Moscow bwakoze ari umwanduranyo ukomeye bityo ko bukwiye kubihanirwa.
Ubu bari kwiga uko babushyiriraho ‘ibihano bikomeye’ byabukoma mu nkokora ntibuzahirahire bukomeza umugambi wo gutera Ukraine mu buryo bweruye.
Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe amahoro ku isi karaye gateranye igitaraganya ngo kigire hamwe icyakorwa kuko ibyo muri Ukraine n’u Burusiya byafashe indi ntera.
Ambasaderi w’Amerika mu Muryango w’Abibumbye witwa Linda Thomas-Greenfield yabwiye bagenzi be bari bitabiriye iriya nama ko ibyo Putin yakoze bidahwitse kandi ko iby’uko agiye kugarura amahoro muri ziriya Ntara nta shingiro bifite ahubwo ari andi mayeri.
Thomas-Greenfield ati: “ Abarusiya turabazi neza. Ibyo bari gukora ni amaco yo kugira ngo bazatangize intambara yeruye kuri Ukraine.”
Uw’u Burusiya witwa Vasily Nebenzya yamusubije ko igihugu cye kigifite ubushake bw’ibiganiro kugira ngo amahoro arambye agaruke muri kiriya gice.
Isoko ry’imari n’imigabane ryahungabanye…
Kubera ubwoba bw’uko intambara yeruye ishobora kurota, abashoramari mu masoko y’imari n’imigabane akomeye ku isi batangiye gukuramo amafaranga yabo, abandi batangira kwifata birinda kugira andi bashoramo.
Kwifata mu byerekeye isoko ry’imari n’imigabano ni ngombwa mu bihe nk’ibi kuko iyo hari umwuka w’intambara bituma ku isoko ry’imari ibiciro bigwa.
Ubusanzwe isoko ry’imari rikora neza iyo abaturage bafite icyizere ko amafaranga yabo atazahungana ngo ate agaciro kubera impamvu zitandukanye harimo n’ibibazo bya Politiki nk’intambara n’ibindi.
Muri Ukraine ho abategetsi b’i Kyiv bavuga ko badatewe ubwoba n’ibyo u Burusiya bwakoze kuko ngo igihugu ni icyabo( baravuga Ukraine) kandi ngo ntawe uzakibavanamo icyo yaba yitwaje cyose.
Perezida w’iki gihugu witwa Volodymyr Zelensky yaraye atumije inama y’umutekano idasanzwe bigira hamwe ikigiye gukurikiraho.
Yafashe telefoni aganira n’abandi Bakuru b’ibihugu bikomeye ku isi ngo baganire uko bari buhangane n’igihangange ‘u Burusiya.’