Imikino
Amafoto: Uko Ibirori Rwanda Summer Golf Byagenze

Abakunda kwidagadura banakina umukino wa Golf baraye bahuriye mu Murenge wa Gishari mu Karere ka Rwamagana baridagadura.
Baboneyeho no kwamamaza bimwe mu byo bakora ndetse abitwaje agafaranga barahaha.
Ni ibirori byari bibaye ku nshuro ya Gatatu kandi byitabiriwe n’abantu benshi.
Kuri iyi nshuro byitabiriwe cyane kuko mu zaziyibanjirije habayemo ikibazo cy’uko abantu bagombaga kwidagadura ariko banirinda COVID-19.
Kuyirinda byasabaga guhana intera no kwambara agapfukamunwa ariko kuri iyi nshuro abantu bisanzuye kurushaho.
Abenshi mu babyitabiriye banaboneyeho kuhamurikira ibyo bakora.
Ntabwo ari ibirori gusa ahubwo byabaye n’uburyo bwo gucuruza no kumenyana hagati ya ba rwiyemezamirimo.
Iki gikorwa cy’umunsi umwe cyakozwe no mu buryo bwo kwimakaza gahunda ya TemberURwanda.
Cyatewe inkunga n’inzego zitandukanye zirimo CIMERWA Cement Limited Rwanda, Volkswagen Rwanda (VW) n’ibindi bigo.
Kugira ngo imbeho y’umugoroba itagira uwo yica, hari n’abahanzi cyangwa abandi bashyushyarugamba.
Kugera aho bibera uturutse i Kigali ni urugendo rw’iminota 40.
Falcon Golf & Country Club aho byabereye ni mu Mudugudu wa Nyamabuye, Akagari ka Gati, Umurenge wa Gishari mu Karere ka Rwamagana.

Bicaye bafata akayaga ko kuri Muhazi

Buri wese yerekanye ubuhanga bwe mu gutera agapira ka Golf

Innocent Rutamu( wambaye umupira w’ubururu) ari gukina Golf na mugenzi we

Hari abantu barenga 200

Ni ibirori ngarukamwaka