Amafoto: Uko Imbogo Zasagariye Abaturage B’i Burera

*Icyonderwa: Amafoto muri iyi nkuru ashobora kugira abo abangamira!

Iyi nkuru igendanye n’umutekano iri mu ziriwe zivugwa guhera kuri uyu wa Gatandatu n’ubu ikaba ikiri mu makuru.  Ni iy’imbogo zirindwi zavuye muri Pariki y’Ibirunga zisagarira abatuye Umurenge wa Rugarama n’uwa Gahunga mu Karere ka Burera.

Izi nyamaswa zasagariye abatuye Gahunga na Rugarama muri Burera

Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru taliki 19, Gicurasi, 2-24 amakuru yageraga kuri Taarifa yavugaga ko hari imbogo ebyiri zitari zabonetse, ubwoba bw’uko hari abo zagirira nabi bukaba bwari bukiri mu baturage.

Hagati aho twamenye imyirondoro y’abo zakomerekeje.

Abo ni Izabayo Désiré w’imyaka  25 y’amavuko, Nirembere Jean Damascène w’imyaka 36, Nsengiyumva w’imyaka 26, Dusabimana Jacques w’imyaka 35, Ntakirutimana Eric w’imyaka 21 na Uwayisenga Placide w’imyaka 18 y’amavuko.

Amafoto Taarifa ifite arerekana intumbi z’imbogo zarashwe kugira ngo zidakomeza kugirira nabi Abanyarwanda ariko akanerekana bamwe mu baturage zakomerekeje mu bice bitandukanye by’umubiri.

Bamwe zabateye ihembe mu mbavu, abandi mu matako, hari n’abo zaribase zibasiga ari intere.

Ntituramenya niba muri abo hari abitabye Imana gusa benshi muri bo bajyanywe kwa muganga.

Mu gutabarana, abaturage bakoresheje ingombi bajyana bagenzi babo ku bigo nderabuzima biri hafi aho kugira ngo bavurwe.

Nyuma yo kubasuzuma, bamwe boherejwe ku bitaro bikuru bya Ruhengeri ngo bafashwe.

Izi mbogo zaje ziturutse muri Pariki y’Ibirunga
Kubera ko ari inyamaswa z’inkazi zaje mu baturage icyakozwe byihutirwa ni ukuzica
Abaturage bahetse bagenzi babo mu ngobyi babajyana kwa muganga
Uyu we yazahaye kuko imbogo yamuteye ihembe munsi y’agatuza ku gice gituriye umwijima
Uyu imbogo yamushise ihembe mu itako
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version