Karongi: Guhisha Amakuru Y’Abahohotewe Biracyari Ikibazo

Umuforomokazi mu bitaro bya Mugonero mu Karere ka Karongi witwa Ishimwe Marceline ukora muri Isange One Stop Center y’aho avuga ko imwe mu mbogamizi ituma kwita ku bahohotewe bigorana ari uko abantu badatanga amakuru ku bahohotewe nk’uko bikwiriye.

Ni ikibazo avuga ko gishobora kuba kiri n’ahandi ariko akavuga ko ari ikibazo abona mu ifasi y’aho akorera.

Aherutse kubwira itangazamakuru ko kwanga kwivamo biri mu bituma abatuye n’abaturiye Mugonero badatanga amakuru ku bahohotewe bityo bafashwe.

Mu kiganiro yaduhaye yagize ati: “Turacyafite imbogamizi ku bantu bahisha amakuru ku  ihohoterwa baba bakorewe, hakaba n’abatinda kutugeraho bityo bakaza kuhagera ibimenyetso byasibanganye”.

Icyakora avuga ko imibare yerakana izamuka ry’abatabira gutanga amakuru n’ubwo hakiri byinshi byo gukora mu bukangurambaga kuri iyi ngingo.

Kimwe n’uko bimeze ku buyobozi bw’ibi bitaro, Ishimwe ashimira Ikigo cy’Ababibigi gishinzwe iterambere mpuzamahanga ‘Enabel’ cyafashije ibitaro bya Mugonero kubona inyubako nshya zo kwakiriramo abahohotewe.

Mbere y’uko izo nyubako zuzura zigatangira gukorerwamo, mu bitaro bya Mugonero hari icyuho cy’inyubako yo kwakiririramo abafite ibibazo nk’ibyo.

Abazaga babifite bakirirwaga mu nyubako zisanzwe zakira abafite ubundi burwayi.

Birumvikana ko abo barwayi babangamirwaga kuko umuntu wahohotewe aba akeneye ahiherereye ho kuvugira ibye.

Nyuma y’iyubakwa ry’izo nyubako, nibwo imikoranire y’inzego z’ubuzima n’iz’imibereho y’abaturage yatangiye gukorana hagamijwe gufasha abaturage guhabwa serivisi z’ubuzima n’izisanamitima.

Marceline Ishimwe avuga ko muri iki gihe hari intambwe yatewe mu gufasha abahohotewe bagana ibitaro bya Mugonero.

Abajyanama b’ubuzima n’Inshuti z’Umuryango nabo bagira uruhare mu gufasha abahohotewe kubona ubufasha bakenewe.

Nyakayiro Théoneste ushinzwe ubuzima bwo mu mutwe muri ibi bitaro, avuga ko bafasha abahohotewe mu kongera kwigarurira icyizere.

Icyakora avuga ko kwihagararaho n’imyumvire mibi ku itangazwa ry’ibyabaye ku wahohotewe bikiri imbogamizi ku bagabo bigatuma bahohoterwa bakicecekera.

Imibare itangwa n’ubuyobozi bw’ibi bitaro bya  Mugonero ivuga ko bitanga serivisi ku baturage barenga ibihumbi 93 bo mu Karere ka Karongi n’abandi 55, 558 bo mu Karere ka Nyamasheke.

Abaturage bagannye Isange One Stop Center mu Karere ka Karongi mu mwaka wa  2020 bari 1, 443, mu mwaka wa  2021 bagera ku 1, 511, mu mwaka wa  2022 baba 1,629 naho mu mwaka wa  2023 baba 2,011.

Kubaka inyubako ya Isange One Stop Center mu bitaro bya Mugonero byatwaye Miliyoni Frw 14, aya akabamo n’ayaguze ibikoresho nkenerwa mu gutanga serivisi zo kwita ku bahohotewe.

Dr. Mwumvaneza Mutagoma uyobora ibitaro bya Mugonero avuga ko kuba imibare y’ihohoterwa igaragara mu bitabo byabyo izamuka biterwa ahanini ni uko abaturage bamenye akamaro ko kuvuga ihohoterwa bakorewe.

Ni igikorwa kiza n’ubwo, nk’uko Marceline Ishimwe abivuga, hari abatarabyumva neza.

Mwumvaneza ashima Ikigo cy’Ababiligi gishinzwe iterambere mpuzamahanga, Enabel, ku nkunga bahaye ibitaro ayobora kuko inyubako babihaye yabifashije gutangira serivisi zinoze zegenewe abahohotewe.

Ibitaro by’akarere bya Mugonero, byashinzwe mu mwaka wa 1931, bivuze ko bimaze imyaka 93.

Byashinzwe n’Itorero ry’Abadivantisiti b’umunsi wa karindwi, bikaba bikorana n’ibigo nderabuzima birindwi byo mu Karere ka Karongi n’ibigo bibiri byo mu Karere ka Nyamasheke.

Kuva muri Mutarama kugeza Mata,  2024 byakiriye abaturage bahohotewe 87, muri bo abagore ni 73, abagabo bakaba 14.

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi wungirije ushinzwe imibereho myiza, Mukase Valentine ashimira ibikorwa Enabel yagejeje ku batuye aka Karere bafatanyije na Leta y’u Rwanda.

Ati: “Enabel yadufashije muri byinshi birimo no kutwubakira inyubako yakirirwamo abakorewe ihohoterwa mu bitaro bya Mugonero. Abaturage barahohoterwaga kubera kutagira ahantu h’umwihariko bakanga kujya kwa muganga”.

Avuga ko mbere abahohotewe bakirirwaga hamwe n’abandi barwayi, bikabatera ipfunwe.

Isange One Stop Center: Umwihariko w’u Rwanda

Ubwo yatangizaga amahugurwa yari agenewe abagenzacyaha bakorera muri za Isange One Stop Centers yabaye taliki 10, Ukwakira, 2023 , Umunyamabahanga Mukuru w’Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, (Rtd) Col Jeannot Ruhunga yavuze ko Isange One Stop Center ari umwihariko w’u Rwanda.

Niyo mpamvu, nk’uko abivuga, abanyamahanga baza kureba uko ikora n’uburyo bashobora kuyitangiza iwabo.

Ati: “ Isange One Stop Center ni umwihariko w’Abanyarwanda kubera ko twasanze ari bwo buryo bwiza bwo guhera umuntu wahohotewe cyangwa undi ubikeneye, ubufasha hamwe, adasiragiye.”

Yavuze ko kugira ngo imikorere ya za Isange ibe myiza kurushaho ari ngombwa ko buri wese mu bumenyi bwe, yakorana na mugenzi we badahuje ubumenyi kugira ngo bunganirane mu nyungu z’uwaje abasanga.

Ibi ngo nibyo gisobanuro nyacyo cy’izina ‘ISANGE’.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version