Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Amafoto: Uko Inkura Zavanywe Muri Afurika y’Epfo Zikagera Mu Rwanda
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Amafoto: Uko Inkura Zavanywe Muri Afurika y’Epfo Zikagera Mu Rwanda

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 30 November 2021 8:03 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Kuri uyu wa Mbere tariki 29, Ugushyingo, 2021 ubuyobozi bwa RDB n’ubwo Pariki y’Akagera byeretse abanyamakuru inkura 30 ziswe ko zera ziherutse gukurwa muri Afurika y’Epfo zikaza gutuzwa mu Rwanda.

Ni urugendo zakoze rureshya n’amasaha 40.

Mbere y’uko zurizwa indege zabanje gusinzirizwa kugira zize zitekanye.

Ku wa Gatandatu tariki 27, Ugushyingo, 2021 nibwo zageze i Kigali mu masaha y’igicamunsi.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Muri Afurika y’Epfo:

Babanza kurobanura izikiri nto kandi zifite ubuzima bwiza
Bayipima umubyimba n’uburebure
Iyi bari bamaze gutuma ituza binyuze mu kuyitera ikinya
Ifoto y’indege yerekana uko ziriya nkura zabanje kwitabwaho
Aha ni mu cyanya gikomye kitwa Phinda kiri muri Afurika y’epfo
Barangije kuzisinziriza bazuriza indege ku kibuga cya Durban

Zigeze i Kigali zakiranywe ‘ yombi’

Inkura 30 zigeze mu Rwanda zururukijwe indege bazishyira mu makamyo manini bazishakira Polisi iraziherekeza kugera muri Pariki y’Akagera.

Mu nzira hari hateguwe abantu bakenyeye baritera kugira ngo bazakire kandi bashimire n’abagire uruhare mu kuba zarazanywe mu Rwanda.

Indege izizanye ari zirimo ubwo yururukaga ku kibuga cy’indege cya Kigali i Kanombe
Kuzururutsa bigomba gukoranwa ubwitonzi
Abaturage bari baje kuzakirana ubwuzu
Ni inyamaswa z’agaciro kanini zigomba kwitabwaho
Mu muhanda bari baziteguye baje kuzakira
Ubwo amakamyo azizanye yageraga muri Pariki y’Akagera

Nyuma y’umunsi umwe zigeze mu Rwanda, itsinda ry’abanyamakuru barenga 15 beretswe izo nyamaswa zibarirwa mu nyamaswa eshanu zitagomba kubura muri Pariki ziba mu bisiza.

- Advertisement -

Izo nyamaswa z’ubwoko butanu zitagomba kubura muri ziriya pariki ni: Intare, Inkura, Imbogo, Inzovu n’Ingwe.

Bazita Big Five.

Umuyobozi mukuru w’agateganyo ushinzwe ubukerarugendo no kubungabunga ibidukikije mu Kigo cy’igihugu gishinzwe iterambere, Ariella Kageruka yabwiye abanyamakuru ko ziriya nkura zizafasha mu kuzamura ingano y’amadovize u Rwanda rukura mu bukerarugendo.

Ati: “ Akamaro kazo ni rusange kuko iyo tuzanye ubwoko bushya muri Pariki bituma usura pariki abona amoko y’inyamaswa atandukanye. Ni ngombwa ko umushyitsi usuye Pariki abona inyamaswa zose yifuza.”

Ariella Kageruka

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere, RDB, buvuga ko ari ubwa mbere mu mateka habayeho kwimura inyamaswa za rutura nk’inkura zigera kuri 30 icyarimwe.

Inkura zera ziri mu nyamaswa zamaze igihe kinini zugarujwe naba rushimusi bazicaga bashaka amahembe yazo ahenda cyane.

Ba rushimusi benshi barazica amahembe bakajya kuyagurisha muri Aziya.

Inkura zera zageze mu Rwanda mu mpera z’Icyumweru gishize.

Zaje zisanga izindi nkura zirabura zazanywe mu Rwanda mu mwaka wa 2017.

Zaba izaje mu mwaka wa 2017 zaba n’iziherutse kuzanwa muri Pariki y’Akagera zose zaje ku bufatanye n’Ikigo Howard G. Buffett Foundation.

Izaje mu Rwanda mu mwaka wa 2017 zaje nyuma y’uko hari hashize imyaka 10 nta nkura  n’imwe iba mu Rwanda.

Mu mwaka wa 2019 hari izindi nkura eshanu zazanywe muri Pariki y’Akagera zivanywe muri Repubulika ya Tchèque.

Inkura zera ni nyamaswa bwoko ki?

Inkura zera ni zo nkura nini mu bugari kurusha izindi.

Abahanga bazihaye izina ry’ubushakashatsi bita Ceratotherium simum.

Hari bamwe muri bo bavuga ko inkuru yera iri mu bwoko bw’inyamaswa zifitanye isano n’inzovu hakurikijwe ikwiyuburura kw’ibinyabuzima( evolution).

Ni inyamaswa irusha ibilo imvubu.

Inkura yera igira igihimba kinini, umutwe munini, n’ijosi rigufi.

Zikunda kuba ahantu haba ubwatsi buto, ahantu barambuye.

Ikunda kunywa amazi menshi k’uburyo inywa amazi kabiri ku munsi iyo igize amahirwe ikayabona hafi.

Iyo amazi ari macye, inkura ishobora kubyihanganira hagati y’iminsi ine n’itanu.

 Impamvu yitwa ‘White’, Inkura Yera.

Ubusanzwe ziriya nkura nta hantu na hamwe wasanga ibara ryera. Izina White ry’Icyongereza ryakomotse ku ijambo ‘Wijd’ ryo mu rurimi Afrikaan rukoreshwa muri Afurika y’Epfo, rukaba rushamikiye ku Kidage. Mu guhererekanya imvugo ririya zina ryahindutse ‘White’.

TAGGED:Afurika y'EpfofeaturedInkuraParikiRwanda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ingabo Z’u Rwanda Zikomeje Umurunga Uzihuza N’Iz’u Buholandi
Next Article Rwanda- Google: Ubufatanye Burambye Mu Ikoranabuhanga
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Niba Utabasha Guhagarara K’Ukuguru Kumwe Mu Masogonda 10 Umenye Ko Washaje…

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

Papa Leo XIV Yasuye Imva Y’Uwo Aherutse Gusimbura

Amazi Yabereye Abatutsi Irimbi Kandi Asanzwe Ari Ubuzima

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Nduhungirehe Avuga Ku Mushinga u Rwanda Rufitanye Na Amerika Ku Bimukira

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Aba Cardinals Batora Papa Bamaze Gushyira Ibintu Ku Murongo…

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Kwagura Umuhanda Kigali-Muhanga Byasubitswe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Ingengo Y’Imari Ya 2025-2026 Iziyongeraho Miliyari 1.216

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Umunyamerika Yatorewe Kuba Papa Wa Mbere Mu Mateka

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Mu Myaka 61 Imaze Mu Rwanda Croix Rouge Yamariye Iki Abaturage?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?