Perezida W’Afurika Yunze Ubumwe Yasabye Ubwumvikane Hagati Y’u Rwanda Na DRC

Umuyobozi w’Umuryango w’Afurika yunze ubumwe akaba n’uwa Senegal witwa Macky Sall avuga ko ahangayikishijwe n’uko umubano utameze neza hagati y’u Rwanda na Repubulika ya Demukarasi ya Congo .

Yasabye abayobozi b’ibihugu byombi kureba uko bakumvikana ibibazo bigacyemuka mu mahoro.

Yanditse kuri Twitter ati: “ Mpangayikishijwe n’uko ibintu byifashe hagati y’u Rwanda na Repubulika ya Demukarasi ya Congo.  Ndasaba ibihugu byombi kumvikana ibintu bikajya mu buryo mu mahoro kandi ibi byose bikagirwamo uruhare na Afurika yunze ubumwe.”

- Advertisement -

Hagati aho ibintu ntibimeze neza hagati ya Kigali na Kinshasa.

Minisiteri y’ingabo z’u Rwanda yaraye itangaje ko hari abasirikare FARDC bafatanyije na FDLR bashimuse abasirikare b’u Rwanda babiri.

Ibi ngo byabaye ku wa Mbere taliki 23, Gicurasi, 2022.

Itangazo rya RDF rivuga ko kiriya gikorwa ari icy’ubushotoranyi, bise mu Cyongereza ‘provocative aggression.’

Ingabo z’u Rwanda zivuga ko bariya basirikare ari  Cpl Nkundabagenzi Elysée na  Pte Ntwari Gad kandi ngo bashimuswe bari ku mupaka w’u Rwanda bacunga umutekano.

Itangazo ry’ingabo z’u Rwanda rivuga ko zizi neza aho bariya basirikare baherereye kandi rirasaba abayobozi ba Repubulika ya Demukarasi ya Congo kureka gukorana n’imitwe yakoze Jenoside yakorewe Abatutsi kandi bakarekura bariya basirikare.

Umwanzi w’u Rwanda ari muri DRC…

Mu by’Umutekano U Rwanda ‘Ruhanze Amaso’ Muri DRC’. Ni ibyemejwe na Perezida Paul Kagame Taliki 07, Gashyantare, 2022 mu ijambo yavugiye mu Nteko ishinga amategeko y’u Rwanda.

Umukuru w’igihugu yabwiye abari bamuteze amatwi barimo abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda, Abagize Guverinoma, Inteko ishinga amategeko imitwe yombi n’abandi banyacyubahiro ko u Rwanda ruzi neza ko hari abanzi barwo bari muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo.

Yavuze ko  ‘igihe n’ikigera’ ruzabasangayo niba ibyo kuganira ngo bave mu byo barimo byanze.

Yavuze ko ku byerekeye intambara, u Rwanda rufite abantu babyumva cyane bityo ko niba kuganira ngo abarwanga babireke byanze, ruzafata umwanzuro rukajya kubivuna.

Perezida Kagame yavuze ko kubera ko u Rwanda ari igihugu gito, rudashaka ko hari intambara yarwanirwa ku butaka bwarwo, ahubwo ko ruzajya rusanga umuriro aho uje uturuka.

Ati: “Ikibazo duhanzeho amaso ni ikibazo cyo muri Congo. Impamvu duhanzeyo amaso ni FDLR n’indi mitwe iri muri Congo ishobora kuvanga na ADF kubera ko kugeza ubu urabona ko hari connections[imikoranire], ibyo tubihanze amaso ariko ibyo tuzabicyemura uko dukwiye kubicyemura.”

Yavuze ko mbere y’uko u Rwanda rwinjira mu ntambara, hari aho rwinginga, hari aho rwumvikana, hari aho rusaba, gusa ngo hari n’aho rufata umwanzuro rugakora igikwiye mu maso yarwo iyo ibintu byarenze umurongo.

Icyo gihe ngo u Rwanda rucyemura ikibazo rutagize uwo rusaba.

Muri iryo jambo Perezida Kagame yavuze ko ibintu byari bikiri kuganirwa kugira ngo ikibazo gicyemurwe bigizwemo uruhare n’abo bireba bose, bakacyumvikanaho.

Kuri Perezida Kagame ngo umutekano w’u Rwanda niwo uza ku mwanya wa mbere kuko iyo uhungabanye nta kindi gishobora gukorwa.

Ibyo Perezida Kagame yavuze bifite ishingiro…

Hari abantu baherutse gufatirwa mu Rwanda berekwa itangazamakuru.

Inzego z’umutekano zavugaga ko bafashwe abafite ibiturika bateguraga guturikiriza muri Kigali City Tower n’ahandi, bakabikora bihimura ku Rwanda kuko ngo rwohereje ingabo kwirukana ibyihebe muri Cabo Delgado( Mozambique)

Amakuru inzego z’umutekano muri aka Karere zifite avuga ko bamwe mu barwanyi  bagiye muri Cabo Delgado muri Mozambique bafite uko bakorana n’abarwanyi ba ADF baba muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo,  bamwe bakaba bajya muri uriya mutwe baturutse mu bihugu birimo na Tanzania.

Imibare iherutse gukusanywa ivuga ko abarwanyi ba ADF bari muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo babarirwa mu 2000, abenshi bakaba ari abaje baturutse muri Uganda n’abandi bacye bashimuswe mu ngo zabo iyo muri Congo.

Ku byerekeye FDLR nayo ikorana n’ingabo za DRC kuko hari amakuru aherutse kuvuga ko hari ibikoresho n’imyambaro ya gisirikare ingabo z’i Kinshasa ziha abarwanyi ba FDLR ngo bivune aba M23 babangamiye FDLR ishaka gutera u Rwanda.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version