Amafoto: Umuhanzi RUGER Agiye Gutanga Ikiganiro Ku Gitaramo Cye Mu Rwanda

Umuhanzi uri mu bakomeye muri Nigeria witwa RUGER uherutse gukora indirimbo igaca ibintu yise Dior ari mu Rwanda akaba mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane taliki 17, Gashyantare, 2022 agiye guha abanyamakuru ikiganiro.

Ni ikiganiro kiri bubere muri imwe muri Hotel z’i Kigali, iherereye mu Karere ka Nyarugenge.

Umunyamakuru wa Taarifa uri aho kigiye kubera avuga ko  nta bantu benshi bari bagera mu cyumba kiri buberemo, ariko imyiteguro hafi ya yose yamaze gukorwa.

Ku wa Gatandatu tariki 19, Gashyantare, 2022 nibwo uyu muhanzi wo muri Nigeria azataramira abakunzi b’umuziki we, iki giteramo kikazabera muri Canal Olympia iri ku Irebero.

- Advertisement -
Nguwo RUGER

Mu gitaramo cye kandi hazaba hari n’umugabo uvanga umuziki witwa DJ SL uri mu bakora aka kazi neza kurusha abandi muri Nigeria.

Ubutumire Taarifa yahawe bwo kwitabira ikiganiro cy’uriya muhanzi n’abanyamakuru bwavugaga ko kiri butangire saa yine za mu gitondo zuzuye, ariko iyi nkuru yatambutse saa nyine n’igice zarenzeho iminota hafi 40.

Turabakurikiranira ibyo ibi byamamare bivuga ko byazaniye Abanyarwanda…

Baracyatunganya aho biriya byamamare biri bugitangire
Abanyamakuru baracyari mbarwa
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version